China: Imyuzure ikomeye cyane yageze ku birenge by'ishusho nini cyane ya Buddha

Ishusho nini cyane ya Buddha yagegenwe mu rutare yagezweho n'amazi ku birenge (18/08/2020)
Insiguro y'isanamu, Ishusho nini cyane ya Buddha yagegenwe mu rutare yagezweho n'amazi ku birenge (18/08/2020)
Yatangajwe

Ishusho nini cyane ya Buddha mu Bushinwa, imyuzure imaze kugera ku birenge byayo, ni ubwa mbere bibaye kuva mu myaka y'i 1940.

Iyi shusho ifite uburebure bwa 71m yemejwe na Unesco nk'ahantu ndangamurage w'isi, yagegenwe mu rutare mu kinyejana cya munani mbere ya Yesu/zu Christu, iri ahitwa Chengdu mu ntara ya Sichuan.

Ubusanzwe iri hejuru y'ikigero cy'inyanja, ariko iyi yaruzuye irazamuka kubera imyuzure mibi cyane yari itarabaho mu myaka 70 ishize.

Abantu barenga 100,000 byabaye ngombwa ko bavanwa mu byabo ngo bajye ahadateye akaga.

Iyi shusho isanzwe isurwa cyane n'abantu bayigeraho baje mu bwato mu ruzi rwa Yangtze maze bakegera ibirenge byayo.

Itangazamakuru rya leta rivuga ko abakerarugendo 180 bavanywe hafi y'iyi shusho ubwo amazi yariho azamuka cyane.

Iyi shusho ubusanzwe iri hejuru y'ikigero cy'inyanja nk'uko iyi foto yo mu kwezi kwa kabiri ibyerekana
Insiguro y'isanamu, Iyi shusho ubusanzwe iri hejuru y'ikigero cy'inyanja nk'uko iyi foto yo mu kwezi kwa kabiri ibyerekana
Abakerarugendo n'abanyamasengesho bagera kuri iyi shusho hakoreshejwe ubwato bagatwika ibitambo ku birenge by'iyi shusho ya Budha
Insiguro y'isanamu, Abakerarugendo n'abanyamasengesho bagera kuri iyi shusho hakoreshejwe ubwato bagatwika ibitambo ku birenge by'iyi shusho ya Buddha
Ikirenge cy'iyi suhsho nini cyane ya Buddha
Insiguro y'isanamu, Igihe amano y'iyi shusho - buri rimwe riruta ubunini umuntu mukuru - aheruka kugerwaho n'umwuzure hari mu 1949
Tariki 12 z'ukwezi kwa munani ubwo amazi yari ageze ku ntango y'iyi shusho
Insiguro y'isanamu, Mu cyumweru gishize amazi yageze ku ntangiriro y'iyi shusho akomeza kuzamuka

Ibiro ntaramakuru Xinua news bivuga ko, hari imvugo gakondo muri ako gace ko; ibirenge by'iyi Buddha nibirengerwa, n'akarere ka Chengdu - gatuwe n'abantu miliyoni 16 - kazarengerwa.

Intara ya Sichuan iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba, yahagurukije ubutabazi bwayo nyuma y'ibyumyeru by'imvura nyinshi yateye imyuzure ikabije, n'ubu iterekana ikimenyetso cyo guhagarara vuba.

Abatabazi boherejwe ahantu hatandukanye gukura mu kaga abantu batuye mu manegeka
Insiguro y'isanamu, Abatabazi boherejwe ahantu hatandukanye gukura mu kaga abantu batuye mu manegeka

Intabaza ziburira abantu ziri kuvuzwa ahegereye inzuzi za Yangtze, Yellow, Hai, Songhua na Liao ngo bahunge kuko hashobora kuba n'inkangu.

Imyuzure muri Chongqing (14/08/2020)
Insiguro y'isanamu, Umujyi mukuru wa Chongqing wo wari umaze iminsi wibasiwe n'imyuzure muri iyi mpeshyi

Abategetsi baburiye ko amazi menshi cyane ari kwirundanya inyuma y'urugomero ruzwi nka 'Three Gorges' - umushinga munini cyane w'amashanyarazi uri ku ruzi rwa Yangtze.

Minisiteri y'amazi yaburiye ko ibi bishobora gutera imyuzure ikabije kurushaho, no mu mujyi mukuru wa Chongqing

.