Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Imvo n'Imvano ku bakinnyi bakinaga Volleyball mu rwego rw'abagabo mu Rwanda (igice cya kabiri)
Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n'Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 z'ukwa 11mu 2022.
Nkuko nabibemereye mu cyumweru gishize, uyu munsi turabagezaho igice cya kabiri cy'ikiganiro twagiranye n'abakinnyi bakinaga Volleyball mu rwego rw'abagabo mu Rwanda. Mu kwezi gushize twatangiye uruhererekane rw'ibiganiro bivuga amateka y'umupira w'amaboko wa Volleyball na Basketball mu Rwanda.
Twatangiye n'abagabo bakinaga Basketball, dukurikizaho abagore bakinaga Volleyball, mu cyumweru gishize tubagezaho abagore bakinaga Basketball. Ibi biganiro twagiye kubitegurira i Paris mu Bufaransa, muri studios za Radio France.
Twabiteguriye mu Bufaransa kuko ariho byari bitworeheye guhura na bamwe mu baboneye izuba iyo mikino, ubu bamwe bakaba bageze mu zabukuru. Rero, twavuganye n'izo mfura z'iyo mikino bari hirya no hino ku isi.
Igitekerezo cyo kwibanda ku mateka y'iyo mikino cyatewe n'intambwe ishimishije u Rwanda rumaze gutera mu rwego mpuzamahanga.
U Rwanda kandi rumaze kubaka ikibuga kiri ku rwego mpuzamahanga cy'iyo mikino cyitwaga Kigali Arena, ubu cyitwa BK Kigali Arena.
Abakurikirana iyo mikino baravuga ko gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi icumi, akaba ari cyo kinini mu bihugu by’Afurika y'uburasirazuba. Ndetse amarushanwa ya shampiyona y'abagore n'abagabo muri Afurika yo mu mwaka ushize yabereye kuri icyo kibuga cyo mu Rwanda.
Icyo gihe nubwo u Rwanda rwaviriyemo mu matsinda muri Basketball, ariko muri Volleyball mu bagabo, u Rwanda rwaviriyemo muri 1/2, ibyo byatumye u Rwanda rujya ku mwanya wa 6 muri Afurika.
Ntagushidikanya rero ko abakinnyi b'iyo mikino, bayikina batazi amateka yayo. Cyangwa abafana bayo bayireba ariko nabo batazi amateka yayo.
Ni yo mpamvu rero Imvo n'Imvano yahisemo kubategurira uruhererekane rw'ibiganiro twagiranye n'imfura z'iyo mikino.
Mu mukino wa Volleyball mu rwego rw'abagabo, twari kumwe ku mirongo ya telefone na Nshogoza Gérard wari mu Rwanda, Jean Paul Valois wari mu Bubiligi, Gatera Jean Marie Vianney wari mu Bwongereza, Luc Amey wari mu Bubiligi, Alexis Kamanzi wari muri Somalia, Eric Nsabimana wari mu Rwanda, hamwe na Joseph Ngarambe twari kumwe muri studios za Radio France i Paris mu Bufaransa.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Félin Gakwaya.