Imvo n'imvano ku rwego rw'uburezi rwugarijwe n'ikibazo cy'abana batarasubira ku mashuri mu Rwanda
Ikiganiro Imvo n'Imvano cy'uyu wa gatandatu tariki 14 z'ukwezi kwa 11 umwaka 2026 kiribanda ku burezi mu Rwanda, aho urwego rw'uburezi rwugarijwe n'ikibazo cy'abana batarasubira ku mashuri kuva umwaka w'amashuri watangira mu ntangiriro z'ukwezi kwa cyenda.
Intara y'uburengerazuba ni yo igaragaza imibare myinshi y'abarenga ibihumbi 17 batarasubira ku ishuri, mu gihe mu gihugu cyose hari abasaga ibihumbi 19.
Bamwe mu babyeyi bagaragaza impamvu z'ubukene bukabije bwo kubura ibikoresho n'amafaranga y'ishuri. Ubuyobozi burasaba ibigo by'amashuri kwakira abana bakaba biga mu gihe ababyeyi bagishakisha amafaranga y'ishuri n'ibikoresho.
Ibi bije mu gihe kandi mu minsi ishize havugwaga ikibazo cyo gukopera ibizamini bisoza amashuri abanza n'ikiciro rusange cy'ayisumbuye, cyagaragaye mu mpera z'ukwezi kwa 8. Turumva ubusesenguzi bw'impuguke mu burezi zitubwire icyo zitekereza kuri ibyo bibazo-
Ikiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.