Papa Leo yatangiye uruzinduko rurerure muri Amerika y'Epfo nyuma y'ibyumweru abazwe kanseri y'ibihaha

Ahavuye isanamu, Reuters
Papa Leo wa XIV atangiye uruzinduko rurerure muri Amerika y’Epfo nyuma y’ibyumweru bitatu abazwe kanseri (cancer) y’ibihaha – uruzinduko rurimo no “gusubira imuhira” kwari kwitezwe cyane kwo gusura Peru, aho yamaze imyaka myinshi ari padiri.
Vatican ivuga ko nta ngamba zidasanzwe zirimo gufatwa zijyanye n’ubuzima bw'uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, imusobanura nk’umuntu “w’imyaka 71 wabazwe”, ko atari umuntu ufite “ikibazo cy’ubuzima gihoraho”.
Mu kwezi gushize, ni Papa Leo ubwe wahishuye ko abaganga bavumbuye ikibyimba ubwo yari arimo akorerwa isuzuma asanzwe akorerwa. Icyo kibyimba cyakuweho ndetse n’igice cyo hasi cy’igihaha cye cy’iburyo, kandi itsinda ry’abaganga be nyuma ryemeje ko iyo kanseri itakwirakwiriye ahandi mu mubiri we.
Mu kiganiro yakoreye i Roma mbere y’uru ruzinduko Papa azasuramo Uruguay, Argentine na Peru, umuvugizi we w’umugore yashimangiye ko Papa Leo afite “imbaraga [stamina] zidasanzwe” ndetse ko afite “amashyushyu menshi cyane” ya gahunda y’uruzinduko “yemeje ubwe... nta mpinduka akozeho”.
Izindi nkuru wasoma:

