Imyaka irenga 10 kwa muganga: Uko abarwayi bahindutse abaturage b'ibitaro bya Kabgayi

Charlotte Dushimana hamwe na Céline Nisengwe bicaye mu tugare tw'abafite ubumuga
Insiguro y'isanamu, Nisengwe (ibumoso) na Dushimimana bavuga ko ibitaro bya Kabgayi byababereye mu rugo
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kabgayi
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 5

Waba wibuka igihe kinini wamaze mu bitaro, urwaye cyangwa urwaje uwawe? Hari benshi batekereza ko batinze kwa muganga, ndetse nta n'undi ubarusha kuhamara igihe kirekire.

Mu bitaro bya Kabgayi, biherereye mu majyepfo y'u Rwanda, hari abarwayi bamazemo imyaka irenga 10, bakaba nta yandi mahitamo bafite uretse ayo gukomeza gutegereza.

Inkuru z'aba barwayi zigaragaza uburemere bwo kubaho igihe kirekire mu bitaro, agahinda ko gutereranwa n'imiryango, ariko kandi zikerekana umutima w'abakozi b'ubuzima bakomeje kubitaho buri munsi.

Imyaka 12 mu bitaro ategereje gukira

Umugore witwikiriye mu mutwe igitambaro cy'iroza, wifubitse umupira ufite ibara ry'ikijuju, uriho umurongo wirabura ku ruhande.
Insiguro y'isanamu, Dushimimana Charlotte umaze imyaka 12 mu bitaro bya Kabgayi

Dushimimana Charlotte ni umwe mu bamaze igihe kinini mu bitaro bya Kabgayi.

Uyu mugore ukiri muto, amaze imyaka 12 kwa muganga, akaba agendera mu kagare nyuma y'impanuka yo mu muhanda yangije ibice bitandukanye by'umubiri we. Kuri ubu aracyacyeneye kwitabwaho kwa muganga buri munsi.

Avuga ko mu mezi ane ya mbere y'uburwayi bwe, abo mu muryango we bamubaga hafi, ariko uko iminsi yicumaga bakabona ko azamara igihe kirekire mu bitaro, batangira kumusura rimwe na rimwe, biza kurangira babiretse burundu.

Yagize ati: "Birababaza iyo ubona abawe batagusura kandi bahari. Gusa nanone ntabwo mbarakariye kuko batari kuguma hano igihe cyose. Ikintu cyose ducyeneye tugomba kucyishakaho. Cyakora hari igihe abagiraneza baza bakatugurira nk'agasukari. Service social [abita ku barwayi] na yo iradufasha cyane. Uretse kuduha ibiribwa hari n'igihe batwunganira mu kwishyura ibitaro."

Nubwo imyaka 12 ari igihe kirekire cyane, Dushimimana ntiyacitse intege. Avuga ko akomeje kwizera ko umunsi umwe azakira agasubira mu buzima busanzwe.

Imyaka irindwi mu kagare ariko ntacika intege

Umugore w'inzobe, wifubitse igitambaro cy'iroza ryerurutse, kirimo amabara y'iroza rihiye n'umweru. Yambaye kandi n'ingofero y'ubudodo mu mutwe.
Insiguro y'isanamu, Umuhire Nisengwe Céline amaze imyaka irindwi mu bitaro

Umuhire Nisengwe Céline we amaze imyaka irindwi mu bitaro.

Ingigo ze zarahinamiranye ku buryo ahora yicaye mu kagare k'abafite ubumuga.

Avuga ko ikibazo gikomeye kurusha uburwayi ari ukumva uri wenyine, nta muntu wo mu muryango ukuvugisha cyangwa ugusura.

Nisengwe yabwiye BBC ati: "Hari igihe ngira uburibwe bwinshi cyane. Gusa byose mbifashwa no gusenga. Kwitekerezaho cyane wibaza ikizaba ejo, buri mwaka uzana ibyawo. Ndashimira abantu b'umutima mwiza badusura, abadufasha kandi wenda na bo bafite amikoro macye."

Ku bwe, isengesho n'abagiraneza ni byo bituma akomeza kwihangana mu rugendo rw'imyaka irindwi amaze kwa muganga.

Hafi kimwe cya kabiri cy'imyaka amaze ku isi akimaze mu bitaro

Umuhungu ureba hasi, wambaye umupira w'umukara n'ingofero irimo amabara y'ikijuju n'ubururu bwijimye.
Insiguro y'isanamu, Emmanuel Turikumwenayo amaze hafi 1/2 cy'imyaka ye mu bitaro

Emmanuel Turikumwenayo afite imyaka 19, umunani muri yo ayimaze mu bitaro bya Kabgayi.

Ahora apfutse umutwe kubera igisebe gikomeye amaze kubagwa inshuro nyinshi ariko kigakomeza kwanga gukira burundu.

Uyu musore avuga ko yinjijwe mu bitaro akiri muto cyane kuburyo ubuzima bwo hanze abufata nk'ikintu atazi neza.

Kabgayi yabaye iwabo, abaganga n'abaforomo baba nk'umuryango we, abarwayi bagenzi be baba inshuti ze za hafi.

Yagize ati: "Aha mu bitaro bamfashe nk'umwana wabo.

Baramfasha nko kugura umuti nkeneye, barangaburira... Nk'umwana ucyeneye iterambere ry'ejo hazaza mbitekerezaho. Ahari igihe kizagera nerekeze mu buzima bwo hanze. Buriya hari icyo Imana izaba yaranteganyirije."

Nyuma y'inshuro nyinshi yabazwe umutwe, Turikumwenayo aracyafite icyizere ko umunsi umwe azasezera ibyumba by'abarwayi akajya gutangira ubuzima bushya hanze y'ibitaro, n'imiti ya buri gihe.

Service Social: Umuryango mushya bungukiye kwa muganga

Umugore w'imibiri yombi, ufite imisatsi micye ku mutwe, yambaye amaherena n'itaburiya y'umuhondo. Arimo kuvugira kuri micro.
Insiguro y'isanamu, Mushimiyimana Clotilde ushinzwe Service Social mu bitaro bya Kabgayi
Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

N'ubwo bafite ububabare butandukanye, aba barwayi bahuriza ku kintu kimwe: bavuga ko batereranywe n'imiryango yabo, ariko bagashimira cyane ishami ryita ku mibereho y'abarwayi, rizwi nka Service Social.

Iri shami rifasha abarwayi kubona ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by'isuku ndetse rimwe na rimwe rigashaka ubufasha bwo kubishyurira ibitaro iyo habonetse ubushobozi.

Mushimiyimana Clotilde ushinzwe Service Social mu bitaro bya Kabgayi avuga ko aba barwayi bagerageza kubabera umuryango igihe abo bakomokaho babatereranye.

Agira ati: "Aba baba bararambiwe n'imiryango yabo, tugerageza kubabera ababyeyi, abavandimwe n'inshuti. Uko tubishoboye tugerageza kubabonera ibyo gufungura. Hagira umugiraneza udufasha tugakora kuburyo twabafasha kwishyura ibitaro ndetse no kwita ku mibereho yabo."

Ikibazo cy'abarwayi b'igihe kirekire ntigihangayikishije abarwayi ubwabo gusa. Ni ikibazo kirimo no kuremerera ibitaro byinshi mu gihugu.

Amabwiriza ya minisiteri y'ubuzima ategeka abaganga kubanza kuvura umurwayi uje abagana, ibyo kwishyura bigategerezwa nyuma.

Ariko uko abarwayi badafite ubushobozi biyongera ni na ko imyenda y'ibitaro izamuka, bikagira ingaruka ku mikorere yabyo.

Umuyobozi w'ibitaro bya Kabgayi, Dr Jean Baptiste Muvunyi, avuga ko n'ubwo bagerageza gukomeza kwakira no kuvura buri wese, ibitaro na byo bihura n'imbogamizi z'amikoro.

Ati: "Umwaka ushize twari twagerageje kureba fagitire zitishyuwe dusanga zigera muri miliyoni 15. Kuri twe icyo tugifata nk'igihombo kubera ko yaba imiti cyangwa ibindi ducyenera hari ibyinshi twishakaho nk'ibitaro. Ntabwo navuga ko igihombo kiri hejuru cyane kuburyo ibitaro byagera aho bigahagarara, ariko hari bimwe tudashobora gukora."

Umugabo wicaye mu biro, urimo kuvugira kuri micro iri imbere ye. Yambaye ishati irimo imirongo ihagaze, y'amabara atandukanye.
Insiguro y'isanamu, Umuyobozi w'ibitaro bya Kabgayi Dr Jean Baptiste Muvunyi

Ibibazo nk'ibi si i Kabgayi honyine bigaragara.

Hirya no hino mu gihugu, ibitaro byinshi bivuga ko ubushobozi bucye bw'abarwayi, cyane cyane abamara igihe kirekire mu bitaro, bukomeje gushyira igitutu ku ngengo y'imari yabyo.

Hari aho bimwe mu bitaro byatangiye gutaka imiti kubera kubura amafaranga yo kuyigura.

Ku rundi ruhande ariko, ibitaro bicyeneye amafaranga yo kugura imiti, ibikoresho n'ibindi bicyenerwa kugira ngo bikomeze kuvura abandi barwayi bazabigana.