Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Inkuru yo ku rugerero: Sgt wa Ukraine uyoboye urugamba yambaye âcasqueâ yâumuhungu we waruguyeho
- Umwanditsi, Quentin Sommerville
- Igikorwa, Blahodatne, Ukraine
- Yatangajwe
Hashize ibyumweru bibiri Ukraine itangiye igetero cyo kwigaranzura, ingabo zayo gahoro gahoro zirisubiza imihana mu duce dutatu turi ku murongo wâurugamba wa 1,000km.
Zirimo gukora ibitero byâubutasi, mu gihe ingabo nyinshi zikiri inyuma, zitegereje icyuho kinini mu birindiro byâingabo zâUburusiya ngo zigabe igitero karundura cyo kwisubiza ubutaka bwabo mu majyepfo yâiki gihugu.
Ku rugerero imirwano irakomeye, impande zombi zirahatakariza bikomeye, buri ruhande rukavuga ko ari rwo ruhagaze neza. Kwigira imbere kwa Ukraine kwagenze buhoro mu majyepfo yâakarere ka Donetsk, ariko kurakomeje.
BBC yagiye aharwanira 68th Jaeger Brigade mu gihe abasirikare barimo barwana bashaka kwagura aho bagenzura kandi baherutse gufata mu mudugudu wa Blahodatne.
Mu byo babona imbere ni imihora nâindaki birimo ingabo zâAbarusiya mu misozi iri hafi yabo.
Aba basirikare ba Ukraine ni ingabo zidasanzwe zikoresha za drone na camera, imigozi yâinsinga maze bakuzuza imodoka ya pickup ibisanduku byâamasasu, na za grenade, nâamasasu apfumura imitamenwa.
Iruhande rwabo, hari ikimenyetso gito cyane cyâubuzima i Blahodatne.
Mu muhanda hepfo hari ibimodoka byâintambara, ubundi byâimitamenwa byakorewe muri Amerika byashwanyaguritse. Hafi aho mu mirima hari izindi modoka nkâizi nyinshi zitagishobora kugenda kuko zaturikijwe na za mine.
Batugira inama bati: âMujye kure yazo, Abarusiya nizo bakomeza kurasaâ.
Uburusiya bwaratakaje cyane kubera ibifaru nâibimodoka Uburengerazuba bwoherereje Ukraine, nubwo Perezida Vladimir Putin yemeza ko batakaje ibifaru bibarirwa muri mirongo kuva tariki 05 zâuku kwezi Ukraine itangiye igitero cyo kwigaranzura.
Ingabo ziri gutera ku mpembe eshatu: Bakhmut, aho bari kwigira imbere bagana mu majyaruguru nâamajyepfo yâuwo mujyi - ukigenzurwa ahanini nâUburusiya; amajyepfo ya Zaporizhzhia; nâamajyepfo ya Donetsk, aho imihana imwe nâimwe yisubijwe. Blahodatne ni umwe muri yo.
Aho turi, ibindi bisasu biraje maze abasirikare bihisha mu matongo yâinzu zasenyutse.
Mu kayira kâamabuye gasa nabi hepfo hari inzu. Hanze hari ibitambaro byo kwihanagura byanitse ku mugozi.
Urugi rwâimbaho rurakingutse, hasohokamo umugore wambaye igitambaro mu mutwe, ni Nina Fedorivna.
Amaze umwaka aba hano. Ingabo zâUburusiya zamugezeho rimwe gusa, nkâuko abivuga.
Ntiyigeze na rimwe atekereza guhunga.
Ibisasu bicururutse, twasohokeye mu wundi muryango wâinzu ye turakomeza.
Imirambo itatu yâabasirikare bâUburusiya iryamye mu muferege, ruguru gato yâumurima wâimboga wa Nina Fedorivna.
Imodoka iriho ikimenyetso cya Z, yakoreshwaga nâingabo zâUburusiya, iri hafi aho yatobaguwe nâamasasu mato nâamanini. Abarwaniye hano bari begeranye cyane.
Muri uyu muhana wose indabo ziratoshye â ariko umunuko wâimirambo uragukubita ukagera mu muhogo.
Nta mwanya wo guta â abasirikare biraboneka ko bahuze cyane. Biraboneka neza ko hari ikintu barimo gutegura.
Berekeje iburengerazuba, basize inyuma Blahodatne. Imodoka ebyiri barimo zihanye intera nini mu kwirinda kubonwa no kuraswaho byoroshye nâAbarusiya.
Imirima iri aho yose itezemo za mine nyinshi, imyobo ishinzemo uduti turiho udutambaro twâumweru nâumutuku niyo ivuze ahantu zitari.
Ubwo twari tugeze hafi yâikindi kimodoka cyakorewe muri Amerika cyajugunywe, habaye guturika, kwahushije gato icyo kimodoka. Ni igisasu bishoboka cyane ko cyari kivuye kuri drone yâAbarusiya.
Nari hano muri Werurwe(3). Ariko urugamba rwimutseho metero nkeya mu mezi ashize. Abarusiya bakoreshaga ibisasu birasirwa kure kurusha abanya-Ukraine, babaga ahanini bihishe mu myobo bategereje ko ibyo bisasu bihosha.
Icyo gihe, komanda wa hano yambwiye ko barimo kuzigama ibisasu byabo bitegura igitero cyo kwigaranzura. Ubu nahagarutse, imbunda zâabanya-Ukraine ntizacecetse mu minsi ibiri namaranye nâiyi brigade.
Imodoka zarakomeje zihuta zijya ku mihora ihishe mu murongo wâibiti.
Hano, komanda wa kompanyi ya gisirikare iharwanira Senior Sergeant Andrii Onistrat, wâimyaka 49, ayoboye abagabo be ku yindi âmissionâ â igitero cya Ukraine ku mihora yâAbarusiya ku munsi ukurikiyeho iri kuri 3km uvuye hano ujya mu majyepfo bagenda nâamaguru.
Mu kugerageza kwagura aho barwanira, âsectionsâ za Brigade ya 68 zizatera ziturutse mu byaro byâiburasirazuba bwa Blahodatne na Makarivka, zice mu mirima itezemo za mine zerekeza ku birindiro byâAbarusiya.
Sgt Andrii Onistrat agendera ku makuru atangwa na ya kipe ikoresha za drone. Iyo âsectionâ ariko nayo itakaza drone zigera kuri eshanu buri munsi.
Mu isura icyeye, areba ku basirikare be bazinze umunya abaha itegeko rya nyuma: âNimuseke â kuki muzinze umunya cyane? Turi gutsinda iyi ntambara.â
Hashize amasaha 24, benshi muri abo bagabo bari mu ndaki ishyushye bikabije. Igitero kirarimbanyije.
Muri camera zigenzura ndi mu ndaki ndabasha kubona ibimodoka bibiri byâintambara buhoro buhoro bigenda muri wa murima uteze za mine.
Drone inyuma yâindi ziroherezwa mu birindiro byâAbarusiya zikajugunyayo grenade zâimyotsi bigatuma abarashisha intwaro zimena ibifaru muri ibyo birindiro batabona maze za modoka zigakomeza zikigira imbere. Ndiho ndeba, ingabo za Ukraine zirasa cyane kuri bya birindiro.
Yuri, umusirikare ukiri muto, arinjira yongera asohoka mu ndaki, ahindura batiri (battery) za drone yongera azohereza mu kirere, mu gihe za radio zabo zuzuyeho amajwi yâamabwiriza yâaho bagomba kurasa.
Imibu myinshi nâizindi nigwahabiri zirimo kurya aba bagabo, ariko ni hahandi bakuyemo amashati kubera ubushyuhe burimo.
Umwanzi wabo nawe ntiyicaye hamwe. Mu gihe nsohotse gato mpagaze hanze, igisasu cyâAbarusiya kituye hafi cyane cyohereza imikungugu mu muhora wâingabo za Ukraine. Ikindi nacyo cyahise kiza kigwa hafi cyane nitura hasi.
Gusa Zheka, umusirikare wari undi iruhande, we ntiyananyeganyeze. Ibi ni ubuzima bwabo hano.
Ibindi bisasu byinshi byarashwe kuri ibi birindiro byâingabo za Ukraine aho zihishe.
Muri rusange, igitero cyo kwihimura cya Ukraine gisa nâikitoroshye kubera ubushobozi bucye bwo kurwanira mu kirere bwa Ukraine. Uburengerazuba bwabemereye indege zâintambara za F-16, ariko zizahagera nyuma muri uyu mwaka.
Dusubiye hanze ya yamihora nâindaki, undi musirikare, Yaroslav, arasobanura: âKajugujugu zâAbarursiya, nâindege zabo zirasa ahantu hose buri munsiâ. Akivuga, igisasu cyaguye hafi aho gituma adakomeza, ati: âNi mujye mu bwihisho, amahirwe masaâ.
Tariki 03 zâuku kwezi, ubwo Perezida Volodymyr Zelensky yatangazaga ko Ukraine yiteguye igitero cyo kwigaranzura, yakomoje ku ngufu ziri hejuru zâUburusiya mu kurwanira mu kirere, aburira ko abanya-Ukraine benshi bashobora kuhaburira ubuzima. Niko byagenze kuri 68th Brigade.
Sgt Onistrat avuga ko ibi bimuremereye cyane. Ati: âUbukana bwâumunsi bugenwa nâikintu kimwe â umubare wâabantu dupfusha. Icyumweru gishize cyari gikomeye cyane. Twapfushije umubare munini.â
Ku mutwe, yambaye ingofero irinda amasasu, gusa ni ntoya. Nkomoje ku buto bwayo, yatangiye kurira. Ati: âYari iyâumuhungu wanjyeâ.
Ostap Onistrat, wari ufite imyaka 20, yishwe nâigitero cya drone hafi ya hano tuvugira, iminsi micye mbere yâuko iki gitero cyo kwigaranzura gitangira. Yari amaze umwaka umwe mu gisirikare.
Se aracyari mu gahinda. Ati: âDrone ya kamikaze yabagezeho mu byâukuri yamurashe imwahuranyije. No kumumenya ntibyashobokaga. Yahambwe mu isanduku ipfutse.â
Namubajije uburyo abasha gukomeza. Ati: âHari icyo niyemeje. Turi hano ngo dutsinde. Nta kuguma hamwe cyangwa guhunga. Ntekereza ko buri wese hano agomba gukora akazi ke kinyamwuga. Nta butwari buri muri ibi. Ngomba gusa kurangiza aka kazi.â
Mubajije niba arimo ashaka kwihorera, yasubije yeruye ati: âKwihorera ni icyaha.â
âInshingano zanjye ni ukugeza iyi nkuru ku iherezo. Ndashaka kuzaba ndi mu karasisi kâintsinzi. Ndashaka ko dutsinda, kandi ndashaka gupfusha abantu bacye.â
Twavuye ku rugamba rugihinanye. Nyuma, nakiriye ubutumwa bumbwira ko bakuye Abarusiya muri bya birindiro bakabifata.
Mu nzira dusubiye kuri âcommand postâ, imodoka ya Sgt Onistrat yari itujyanye yahagaze bitunguranye. We, nâabandi, bayivamo vuba vuba. Nahise nibaza niba natwe tugomba kuvamo tukihisha.
Nuko mbona ikintu kibahagaritse â igiti cyâimizabibu.
Nkâabana, basekaga bisanzuye mu gihe bariho bahanura izi mbuto ku mashami yazo, mu gihe ibisasu na za mortier zari zikomeje kuraswa ku birindiro byâAbarusiya ku rundi ruhande rwâuyu musozi.