'Bimeze nko kubyuka wanyoye inzoga': Impamvu kugona k'umuntu murarana bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe

    • Umwanditsi, Ella Kipling
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 5

Ese wigeze uryama iruhande rw'umukunzi wawe cyangwa uwo mubana ugona, maze bucyeye ukabyuka wumva ufite umunaniro, uhangayitse, udashobora gutekereza neza cyangwa ukabyuka wumva utibuka ibintu neza?

Kugona ni ibintu bikunze kubaho, kandi akenshi abantu babifata nk'ibibabangamira gusa, batabona ko bishobora kugira ingaruka ku buzima. Ariko inzobere mu by'ubuzima zivuga ko kuryamana n'umuntu ugona bishobora gutuma na we agira ibibazo biterwa no kudasinzira neza.

Dr Clare Simon, umuganga w'amenyo ufite ubumenyi bwihariye mu bijyanye n'amenyo n'ibibazo by'ibitotsi, asobanura ko kugona guterwa no kunyeganyega kw'inyama zorohereye ziri mu myanya inyuramo umwuka mu gice cyo hejuru cy'ubuhumekero, igihe umuntu asinziriye.

Umuryango wo mu Bwongereza ufasha abantu bafite ikibazo cyo kugona no guhagarara guhumeka bya hato na hato igihe basinziriye (BSSAA, mu mpine y'Icyongereza) uvuga ko hafi 40% by'abantu bakuru bo mu Bwongereza bagona, kandi ko iki kibazo gikunze kugaragara cyane ku bagabo kurusha abagore.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'umuryango Sleep Foundation bugaragaza ko 75% by'abantu bafite abo baryamana bagona, bavuga ko kugona kwabo kugira ingaruka ku bitotsi byabo.

Dore ibyo ugomba kumenya ku ngaruka kugona bishobora kugira ku muntu muryamana, n'ibyo wabikoraho.

Ubushobozi bwo kwerekeza ibitekerezo byawe ku kintu kimwe no kwibuka ikintu runaka

Profeseri Ama Johal, umuganga ngishwanama w'amenyo n'urwasaya akaba n'impuguke mu bijyanye n'ibitotsi ukora mu ihuriro ry'ubuvuzi ryitwa Aerox Health ryo mu Bwongereza, avuga ko kugona k'umuntu muryamana bishobora kukubuza gusinzira kuburyo bukabije, bikagera n'aho wumva nta kundi wabigenza uretse kujya kuryama mu kindi cyumba kugira ngo ubone ibitotsi bihagije.

Yongeraho ati: "Twebwe abantu, ntidushobora gukora neza [cyangwa kubaho mu buryo busanzwe] tudafite icyo kintu gicyenewe."

Mu ijoro, umuntu anyura mu byiciro bitandukanye by'ibitotsi, bikagenda byisubiramo mu byiciro buri minota 90.

Ibyiciro by'ibitotsi byimbitse ni ingenzi kuko bifasha umubiri kwisubiranya no kugarura imbaraga.

Iyo ibitotsi bihora bihagarikwa, umuntu ashobora kumara igihe gito muri ibyo byiciro bifasha umubiri kuruhuka neza. Ibyo bishobora gutuma abyuka ananiwe, nubwo yaba yamaze amasaha menshi mu buriri, nkuko bivugwa n'umuryango BSSAA.

Mu gihe umuntu asinziriye, ubwonko bukora akazi ko gutunganya no kubika amakuru n'ibyo bwamenye mu gihe cy'umunsi.

Iyo ibitotsi bihagarara kenshi kubera kugona k'umuntu muryamana, bishobora kubangamira iyo mikorere, bikagira ingaruka ku bushobozi bwo gutekereza neza, kwibuka no gukomeza kwita ku byo umuntu akora.

Kudasinzira neza bishobora no kugira ingaruka ku mikorere y'imisemburo igenga imbaraga umubiri ugira n'ishyaka ryo gukora ibikorwa bya buri munsi.

Byongeye kandi, gusinzira na byo bigira uruhare mu kugenzura imikorere y'ubwonko ijyanye no guhangana n'ibibazo bitera umuhangayiko ndetse no kugenzura amarangamutima. Iyo ibitotsi bihungabanye, iyo mikorere ishobora kutagenda neza, bigatuma umuntu arakara vuba kandi bikamugora guhangana n'ibibazo bitera umuhangayiko.

Uko ni ko byagendekeye Meg Warren, ufite imyaka 29, uvuga ko kugona k'uwahoze ari umukunzi we byamubuzaga gusinzira.

Yagize ati: "Buri gihe kugona kwe kwambuzaga gusinzira nkakanguka, numvaga meze nk'umuntu uri maso cyane [uhora yiteguye ko hari ikintu gishobora kuba]."

Meg, ushinzwe ibyo gutangaza amakuru mu muryango utabara imbabare, avuga ko ijoro ryose yajyaga akangura uwo bakundanaga, akagerageza kumukorakora kugira ngo aryamire urubavu aho kuryama agaramye.

Yongeraho ko yajyaga abyuka yumva yacitse intege, atazi neza ibiri kuba, kuburyo rimwe na rimwe yumvaga ameze nk'umuntu waraye anyoye inzoga.

Kugona kwe kwagize ingaruka no ku mubano wabo. Meg avuga ko "nahoraga mubwira ko turamutse tubana, byaba byiza dufite icyumba cy'inyongera, kugira ngo ajye akiryamamo nijoro mu gihe kugona kwe kwaba gukabije".

Simon avuga ko gusinzira nabi cyangwa gukanguka kenshi bitewe no kugona k'umuntu mubana bishobora gutuma mugira umujinya vuba, mukajya mutongana, kandi – niba hafashwe icyemezo cyo kujya murara mu byumba bitandukanye – bishobora kugabanya ubusabane bwa hafi hagati yanyu (intimacy).

Anna-Louise Dearden, umunyamakuru w'imyaka 52, na we avuga ko rimwe na rimwe aryama mu kindi cyumba bitewe no kugona k'umukunzi we.

Kuba afite ubwo buryo bwo kurara mu kindi cyumba bimufasha kuruhuka bihagije, cyane cyane iyo kugona kwakabije.

Yagize ati: "Iyo ubyutse utasinziriye neza, urya byinshi, [kandi] ukarushaho kurakara."

Avuga ko mbere yajyaga abyuka kenshi nijoro kubera kugona k'umukunzi we. Ariko nyuma yo gutangira gukoresha utwuma dushyirwa mu matwi kugira ngo tugabanye urusaku, byamufashije gusinzira neza nubwo haba hari urusaku rwinshi, igihe aba araranye n'umukunzi we mu buriri bumwe.

Ni ryari ukwiye gushaka ubufasha?

Simon na Johal bombi bavuga ko hari ingamba zishobora gufatwa kugira ngo iki kibazo gicyemuke. Ariko mbere na mbere, ni ngombwa kumenya niba uwo mubana agona gusa, cyangwa niba afite indwara izwi nka 'sleep apnoea', ituma umuntu ahagarika guhumeka akanya gato inshuro nyinshi mu gihe asinziriye.

Simon avuga ko "ntugomba kugerageza kugabanya kugona k'umuntu nijoro gusa, utabanje kureba niba nta kibazo cyihishe afite kijyanye no guhumeka neza igihe asinziriye".

Ibimenyetso bishobora kugaragaza ko umuntu afite 'sleep apnoea' birimo guhagarika guhumeka by'akanya gato inshuro nyinshi mu gihe asinziriye, kumera nk'uhezwe umwuka, guhora abyuka nijoro ndetse no kurwara umutwe mu gitondo.

Iyo umuntu agaragaje ibyo bimenyetso, ashobora gusabwa gukoresha imashini izwi nka CPAP (Continuous Positive Airway Pressure), imufasha kubona umwuka uhagije mu gihe asinziriye. Rimwe na rimwe, bitewe n'uburemere bw'indwara, hashobora no gucyenerwa ko ubagwa, nkuko Simon abisobanura.

Ku bantu bagona bisanzwe, Simon avuga ko guhindura imwe mu myitwarire bishobora gufasha. Urugero, ni ukugabanya ibiro igihe birenze urugero, kureka kunywa itabi, kugabanya inzoga mbere yo kuryama, cyangwa guhindura uko umuntu aryama, nko kuryamira urubavu aho kuryamira umugongo.

Ushobora kandi kuganiriza uwo murarana ukamugira inama yo kujya kwa muganga usanzwe, akamugira inama cyangwa akamwohereza ku nzobere ibishinzwe.

Inzobere ishobora gusuzuma niba kugona guterwa no kuziba kw'izuru cyangwa ibyo umubiri utaba wakiriye neza ku bintu bimwe na bimwe, hanyuma igatanga ubuvuzi bukwiye.

Hari n'igihe umuntu ashobora kugirwa inama yo gukoresha akuma kabugenewe gashyirwa mu kanwa, gafasha urwasaya rwo hasi kujya imbere ho gato, kugira ngo inzira umwuka unyuramo igume ifunguye.

Johal avuga ko hari abantu benshi bakomeza kwihanganira igihe kirekire kugona kw'abo babana, nyamara bikaba bikomeje kugira ingaruka ku mubano wabo no ku mibereho yabo.

Yagize ati: "Icy'ingenzi ni ukumenya ko ubufasha buhari, icyo umuntu asabwa ni ukubushaka."