'Kudahana abakora ibyaha byibasira abanyamakuru bitiza umurindi ihohoterwa ribakorerwa' - UNESCO

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ku wa 2 Ugushyingo(11), isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe guca umuco wo kudahana abakora ibyaha byibasira abanyamakuru.
Uyu munsi washyizweho mu rwego rwo kwibuka abanyamakuru babiri ba Radio mpuzamahanga y'abafaransa (RFI), Ghislaine Dupont na Claude Verlon, biciwe muri Mali ku wa 2 Ugushyingo(11), 2013.
N'ubwo hashize imyaka 13 ibyo bibaye, ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO) rivuga ko ikibazo cy'ibyaha bikorerwa abanyamakuru gikomeje gutera inkeke ku isi.
Kwicwa, gukubitwa, iterabwoba no gutoteza abanyamakuru biracyakorwa kenshi, nyamara abenshi mu babigizemo uruhare ntibagezwa imbere y'ubutabera nk'uko UNESCO ibisobanura.
Mu mwaka wa 2013, inteko rusange y'umuryango w'abibumbye yemeje umwanzuro ugamije kurwanya umuco wo kudahana abakora ibyaha byibasira abanyamakuru, isaba ibihugu byose gushyiraho ingamba zifatika zo kubikumira no kubikurikirana.
Nk'uko imibare y'ikigo cya UNESCO gikurikirana abanyamakuru bishwe ibigaragaza, hagati ya 2006 na 2024 abanyamakuru barenga 1,700 barishwe, hirya no hino ku isi.
Muri izo mpfu, inyinshi ntizigeze zikurikiranwa ngo abaziguyemo bahabwe ubutabera.
UNESCO ivuga ko kudahana abakora ibi byaha, bituma hakomeza kubaho ubundi bwicanyi, kandi akenshi bikaba ikimenyetso cy'amakimbirane akomeje gukaza umurego mu bihugu bimwe na bimwe, bitewe n'inzego z'ubutabera zidakora neza.
Uyu muryango kandi uvuga ko uwo muco wangiza umuryango mugari, kuko kudahana uwakoze icyaha ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu ku butabera.
UNESCO irahamagarira guverinoma, imiryango itari iya leta, ibitangazamakuru n'abaharanira iyubahirizwa ry'amategeko kwifatanya mu rugamba rwo guca burundu kudahana abahohotera abanyamakuru mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
UNESCO ivuga ko ku rwego rw'isi, 85% by'ubwicanyi bukorerwa abanyamakuru badahabwa ubutabera. Kuri uyu munsi, UNESCO irasaba ibihugu byose gukora ibishoboka kugira ngo ibyaha bikorerwa abanyamakuru bikorweho iperereza ryimbitse, ababigizemo uruhare bamenyekane kandi bahanwe.
Uyu muryango ushimangira ko kurengera umutekano w'abanyamakuru ari imwe mu nkingi z'ingenzi zo kurinda ubwisanzure bw'itangazamakuru n'uburenganzira bw'abaturage bwo kubona amakuru.











