Umukinnyi wa filime, Sir
Patrick Stewart, wamamaye cyane kubera uruhare rwe muri filime y’uruhererekane
rwa Star Trek, yapfuye afite imyaka 86.
Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe ku
mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko yapfiriye iwe mu rugo i Los Angeles tariki 28 ukwakira
(10) nyuma yo kurwara indwara ya Alzheimer (kwibagirwa) n’indi izwi nka Lewy
Body Dementia ifata imitsi y’ubwonko kugeza aho butagifite ubushobozi bwo kwibuka, gutekereza, kwigenzura mu kugenda,…
Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko
yari kumwe n’umugore we Sunny, anakikijwe n’abagize umuryango n’inshuti ze za
hafi mu minsi ye ya nyuma.
Rikomeza rivuga ko yari ataramiwe,
yumva umuziki inyumvankumve, amasengesho, amarira n’ibyishimo, ibintu
byagaragazaga urukundo n’icyubahiro yari afitiwe n’abamwegereye.
Stewart asize amateka akomeye mu
mwuga yamazemo imyaka irenga 70.
Yegukanye ibihembo byinshi birimo
Emmy Awards na Golden Globes, ahabwa n’inyenyeri ku muhanda wa Hollywood Walk
of Fame ndetse anagirwa intwari y’Ubwongereza n’Umwamikazi Elizabeth II.
Patrick yavukiye i Mirfield mu ntara ya Yorkshire mu Bwongereza, mbere yo kwamamara mu itsinda ry’amakinamico rya Royal Shakespeare Company. Nyuma yaho yubatse izina rikomeye muri cinema, kuri televiziyo no ku rubyiniro rwa Broadway muri Amerika.
Abamuzi bavuga ko yari afite ijwi ryihariye n’impano idasanzwe byatumye yigarurira abakunzi ba cinema ku isi yose.
Uretse kumenyekana nka Kapiteni Jean-Luc Picard muri Star Trek, yanagaragaye mu zindi filime zikomeye zirimo izo muri Marvel Cinematic Universe.
Mu itangazo ryasohotse nyuma y’urupfu rwe, umuryango we wavuze ko ibikorwa bye by’ubuhanzi byaherekezwaga n’ubwitange bwe mu bikorwa byo gufasha abandi, birimo kurengera uburenganzira bwa muntu, gufasha impunzi, abarokotse ihohoterwa ryo mu ngo ndetse n’abahoze mu gisirikare bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Stewart azakomeza kwibukwa nk’umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye bo mu bihe bye, wubatse umusingi ukomeye mu mateka ya sinema n’ikinamico ku isi.
Mu magambo yakuwe mu gitabo cy’amateka y’ubuzima bwe, yavuze ko n’ubwo ubuzima bwe bwamugejeje kure cyane, yakomeje gukunda aho yakomokaga, ibintu byamuhaga umwirondoro ushyitse wubakiye kuri gakondo ye, ndetse bikamwibutsa buri gihe umuhamagaro wo gutaha iwabo.