Umukuru w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye
bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James
Swan, yahuriye i Goma n’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu Joseph Kabila, mu
biganiro bya mbere bitangajwe ku mugaragaro bagiranye kuva Kabila agiye ku
buyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba wa FRN.
MONUSCO yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze
kuri gahunda zikomeje zigamije kuzana amahoro, iyubahirizwa ry’agahenge hamwe no
ku bikorwa bigamije kurangiza mu mahoro intambara yo mu burasirazuba
bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
Ubwo butumwa bwa ONU bwavuze ko Swan
yanahuye n’abahagarariye itsinda rizwi nka MCVE+ rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge,
ashimangira ubufasha bwa MONUSCO kuri iyo gahunda, bijyanye n’inshingano za MONUSCO.
Ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru byaho
nyuma y’ibyo biganiro, Visi Perezida wa FRN Bertrand Bisimwa yavuze ko uwo
mutwe ukiyemeje gukurikiza gahunda y’amahoro ya Doha. Ariko yanagaragaje impungenge
ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yagezweho muri ibyo biganiro by’i Doha
muri Qatar.
Bisimwa yakemanze gahunda zo kongerera
igihe manda ya MONUSCO ndetse avuga ko FRN yifuza ko ubutumwa bwa MONUSCO bwakomeza
kugenda bukurwa muri icyo gihugu gahoro gahoro, ari na ko bukomeza gukora
inshingano zabwo mu gufasha mu igenzurwa ry’agahenge.
Yanavuze ko icyifuzo cyo guhindura itegekonshinga rya DRC, muri gahunda yo gutuma Perezida Félix Tshisekedi yashobora kwiyamamariza manda ya gatatu, gishobora kugira ingaruka ku masezerano yagezweho muri gahunda ya Doha.
Nta cyo leta ya DRC yahise itangaza kuri
ayo magambo.
Iyo nama yo ku
wa kabiri ibaye mu gihe ibikorwa by’ubuhuza bwo mu karere no ku rwego mpuzamahanga
bikomeje mu rwego rwo kubungabunga agahenge no gutuma ibiganiro by’amahoro
bitera intambwe, hagamijwe kurangiza intambara imaze imyaka ibera mu burasirazuba
bwa DRC.