Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu
Bushinwa babyukiye ku nkuru yatunguranye muri iki gitondo, nyuma yo kubona
amakuru avuga ko Jensen Huang yemeye ko yagiranye umubano w’ibanga n’undi muntu,
kandi asanzwe afite uwo bashakanye.
Hashtag igira iti "Jensen Huang
yemeye umubano w’ibanga" imaze kurebwa inshuro hafi miliyoni 10 mu masaha
make gusa, mu gihe izindi nka "Jensen Huang yaciye inyuma uwo bashakanye"
hamwe n’izindi bifite umujyo umwe, zikomeje gukundwa cyane.
Uvugwaho kugirana umubano wihariye na Jensen Huang, ni Alice Huang, ukekwaho kuba intasi, bamwe bakavuga ko ari intasi y'ubushinwa.
Hari abatabitinzeho bakavuga ko, ibyabaye hagati y'aba bombi ari ugukundana gusa, nta kindi kibyihishe inyuma, ariko hakaba n'ababishingiraho bakavuga ko umutekano w'igihugu uri mu kaga.
Ibinyamakuru byo mu Bushinwa na byo
ntabwo byigeze byibanda cyane ku birego by’ubutasi. Ibyatangaje amagambo ya
Huang na byo byagaragaje impungenge z’umutekano w’igihugu, ndetse n’ibirego
bivuga ko Alice Huang (Umushoramari usanzwe azwi cyane mu by’ikoranabuhanga
hamwe n’ubwenge bukorano) yaba ari intasi y’u Bushinwa.
Abadepite bakomeye b'ishyaka ry'Abarepubulikani mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika basabye Jensen Huang mu cyumweru gishize kuza gusobanurira Inteko ku makuru yatangajwe na New York Times avuga ko abayobozi ba Amerika bemeza ko yagiranye umubano n'umugore ukekwaho kuba intasi y'u Bushinwa.
Beijing isanzwe yanga ibirego bivuga ko ikora ibikorwa byo kuneka no gukusanya amakuru mu ibanga byibasira abantu cyangwa ibigo runaka, ivuga ko ibyo birego bishingiye kuri politiki. Yanahakanye ibyo ishinjwa byo kugira uruhare mu butasi bugamije kwiba amabanga ya Nvidia.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga
benshi basa n’ababona ko iki ari ikibazo kireba abashakanye gusa. Umwe yanditse
kuri Weibo ati: "Arashaka gatanya kandi arimo kugerageza kurinda imwe mu mitungo
ye." Undi na we yagize ati: "Yakoze ikosa risanzwe buri mugabo
ashobora gukora."
Hari n’ama konti yitwa self-media,
adafitanye isano n’itangazamakuru rya Leta, atirengagije ibirego by’ubutasi, n’ubwo
atabivuzeho mu buryo burambuye.
Umwe yabajije ati:"Ese ni intasi
y’u Bushinwa cyangwa ni intasi ya Amerika?" Undi na we yanditse ati: "Ibi
ni imikino ya politiki gusa."
Ku rundi ruhande ariko, Jensen Huang we, yemeye ko yaciye inyuma umugore we ndetse amusaba imbabazi kubera agahinda yamuteye we n’abana babo, nk'uko byatangajwe mu butumwa bwasangijwe abakozi ba Nvidia kuri iki cyumweru.
Jensen Huang ni umuyobozi mukuru wa Nvidia, imwe muri sosiyete zo muri Amerika, zikomeye ku isi mu gukora ibikoresho byifashishwa mu bwenge buhangano (AI) ndetse no mu mikino ya videwo (gaming).