Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.

Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa

Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke

IKIBIRIRAHO , Trump yasinye itegeko ribuza abaperezida bazajya ku butegetsi nyuma ye guhindura icyumba perezida akoreramo

Trump asinye iryo tegeko nyuma y'urukurikirane rw'impinduka zikomeye yakoze ku mitako yo mu cyumba akoreramo cya Oval Office, agasenya n'igice cya East Wing cy'ibiro bye bya White House.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Anne Marie Niwemwiza na Didier Bikorimana

  1. Kenya: Abagore bashyira umuti wa cetirizine mu gitsina baraburirwa

    Abacuruza imiti bo muri Kenya baburiye abagore ko badakwiye gushyira mu gitsina imiti ikoreshwa mu kuvura ubwivumbure bw'umubiri (allergie), bagamije kugikomeza cyangwa kugabanya ubugari bwacyo.

    Uku kuburira kubaye nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe inama zishobora guteza ibyago bikomeye ku buzima bw'abagore.

    Soma inkuru irambuye hano

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Amerika: Ibiro bya Perezida byahakanye amakuru avuga ko Hegseth na Rubio bashobora kwegura

    Ibiro bya Perezida wa Amerika (White House) byahakanye ibihuha bivuga ko Minisitiri w’ingabo Pete Hegseth na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Marco Rubio, bashobora kuva ku mirimo yabo mu mpinduka zishobora gukorwa muri guverinoma ya Donald Trump nyuma y’amatora.

    Ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko hari bamwe basaba ko Hegseth asimbuzwa, cyane cyane kubera uburyo yitwaye mu guhangana n’intambara yo muri Iran, ishinjwa kuba imwe mu mpamvu zatumye Abarepubulikani batsindwa bikomeye mu matora.

    Umwe mu badepite b’Abarepubulikani ugiye kuva mu nteko ishinga amategeko yatangaje ko ashobora gutuma Hegseth yeguzwa mu cyumweru gitaha.

    Minisitiri w’ingabo Hegseth yasohoye itangazo ryo mu buryo bwa videwo avuga ko yiteguye kurengera imirimo yakoze, ndetse yamagana uwo muhate wo gushaka kumweguza.

    Yagize ati: “Murabona ko banyibasiye. Baradutunga intoki kubera ko dukora akazi neza". Yongeyeho ati: "Ibyo ntibazabigeraho. Ntiduteze gucika intege."

    Hagati aho, Rubio yahakanye amakuru avuga ko yaba atekereza kuva ku mirimo ye kugira ngo yitegure kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika mu mwaka wa 2028.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New York Times, Rubio yavuze ko azakomeza gukorera Trump kugeza igihe manda ye izarangirira nk’uko yari yarabiteganyije kuva mbere. Yagize ati: “Nkunda akazi nkora.”

    Yunzemo ati: “Ikindi kandi, buri gihe ndaseka iyo numvise bavuga ngo agiye kuva ku kazi. Nkibaza nti: 'Akahe?'"

    White House na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika na byo byahakanye amakuru avuga ko Rubio ashobora kuva ku mirimo ye nyuma yo gutsindwa kw’Abarepubulikani. Izo nzego zombi zavuze ko ibyo ari "amakuru y'ibinyoma".

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Papa Leo yatangiye uruzinduko rurerure muri Amerika y'Epfo nyuma y'ibyumweru abazwe kanseri y'ibihaha

    Papa Leo wa XIV atangiye uruzinduko rurerure muri Amerika y’Epfo nyuma y’ibyumweru bitatu abazwe kanseri (cancer) y’ibihaha – uruzinduko rurimo no “gusubira imuhira” kwari kwitezwe cyane kwo gusura Peru, aho yamaze imyaka myinshi ari padiri.

    Vatican ivuga ko nta ngamba zidasanzwe zirimo gufatwa zijyanye n’ubuzima bw'uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, imusobanura nk’umuntu “w’imyaka 71 wabazwe”, ko atari umuntu ufite “ikibazo cy’ubuzima gihoraho”.

    Mu kwezi gushize, ni Papa Leo ubwe wahishuye ko abaganga bavumbuye ikibyimba ubwo yari arimo akorerwa isuzuma asanzwe akorerwa. Icyo kibyimba cyakuweho ndetse n’igice cyo hasi cy’igihaha cye cy’iburyo, kandi itsinda ry’abaganga be nyuma ryemeje ko iyo kanseri itakwirakwiriye ahandi mu mubiri we.

    Mu kiganiro yakoreye i Roma mbere y’uru ruzinduko Papa azasuramo Uruguay, Argentine na Peru, umuvugizi we w’umugore yashimangiye ko Papa Leo afite “imbaraga [stamina] zidasanzwe” ndetse ko afite “amashyushyu menshi cyane” ya gahunda y’uruzinduko “yemeje ubwe... nta mpinduka akozeho”.

    Izindi nkuru wasoma:

  4. Trump yasinye itegeko ribuza abaperezida bazajya ku butegetsi nyuma ye guhindura icyumba perezida akoreramo

    Perezida w’Amerika Donald Trump yasinye iteka rya perezida avuga ko rizabuza abaperezida bazajya ku butegetsi nyuma ye kugira impinduka zimwe na zimwe bakora ku cyumba perezida akoreramo cya Oval Office cyo mu biro bye bya White House.

    Trump, wahoze ari rwiyemezamirimo n’umushoramari ukomeye mu by’ubwubatsi, kuri iyi manda ye ya kabiri yahinduye cyane imiterere y’ibiro bya perezida w’Amerika, cyane cyane yongeraho ibice byinshi bikoze muri zahabu.

    Ku wa kane, Trump yabwiye abanyamakuru ati: “Turimo kubihindura urwibutso rw’igihugu, kandi ntibizemerwa ko bikorwaho [bihindurwa] n’umuntu uwo ari we wese, bisenywe, bishyirwe hasi n’abantu b’ibicucu, mu rwego rwo kubaka ikintu mu buryo bw’imiterere itandukanyeho gato.”

    Trump asinye iryo tegeko hashize amezi asenye igice cyose cyitwa East Wing cy'ibiro bye bya White House, uwo mushinga ukaba wararezwe mu nkiko.

    Uwo mushinga ntiwanemejwe n’inteko ishingamategeko y’Amerika. Imirimo y’ubwubatsi yarakomeje, hakaba hari gahunda zo guhindura icyo gice kikaba ahandi hantu hashya hakorerwa ibirori n’iminsi mikuru.

    Kuri ubu, abaperezida b’Amerika bafite ububasha bwo kugira bimwe bahindura kuri White House ariko imishinga minini yo gukora impinduka icyenera uruhushya rw’inteko ishingamategeko.

    Iryo tegeko teka, Trump yashyizeho umukono ku wa kane, ritangaza ko icyumba perezida akoreramo – Oval Office – ari urwibutso rw’igihugu, hamwe n’ibindi byumba bimwe na bimwe bigikikije.

    Iyo nyandiko inavuga ko iryo tegeko ritagabanya “ububasha bwa Perezida bwo kongera gutaka urwo rwibutso, guhitamo ibikoresho byo mu biro, cyangwa gukora impinduka zisanzwe zijyanye n’imikorere n’umutekano zidahindura cyane imiterere y’iyi nyubako y’urwibutso ifite amateka cyangwa imiterere y’imyubakire”.

    Trump yagize ati: “Dukunda Oval Office, kandi ni ikirango, cyo kimwe na White House ubwayo. Ni ikirango cy’igihugu cyacu n’ubuhangange bw’igihugu cyacu.” Yongeyeho ko abategetsi bo hirya no hino ku isi bamusuye mu mezi ya vuba aha ashize bamushimiye ku bw’izo mpinduka yakoze kuri icyo cyumba.

    Trump yavuze ko White House na Oval Office byari bimaze igihe bicyeneye gusanwa mbere yuko akora izo mpinduka, avuga ko ibyo biro byari “byarangiritse cyane”. Yavuze ko hari hari amadirishya yavunitse, inkuta zidasa neza n’ibuye ryamenetse.

    Izindi nkuru wasoma:

  5. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.