Umuyobozi wa Nvidia yeguye nyuma yo kwemera ko yakundanye n'umugore ukekwaho kuba intasi y'u Bushinwa

Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 1

Sosiyete y'ikoranabuhanga ya Nvidia yatangaje ko Jensen Huang yeguye ku mwanya wa Perezida akaba n'umuyobozi mukuru (CEO) wayo.

Ibi bibaye nyuma y'iminsi yari amaze ariho igitutu gishingiye ku makuru yavugaga ku guca inyuma uwo bashakanye, akagirana imibanire yihariye n'abagore babiri.

Bijya kumenyekana, ikinyamakuru The New York Times tariki 29 Ukwakira (10), cyanditse inkuru kivuga ko Huang yari afitanye umubano wa hafi na Alice Huang, umugore bamwe mu bayobozi ba Amerika bakeka ko ari intasi ikorera u Bushinwa.

Tariki 8 Ugushyingo (11), Jensen Huang yemeye ko yaciye inyuma umugore we, asaba imbabazi umuryango we, n'ubwo atatangaje uwo babikoranye.

Nyuma yaho, inama y'ubutegetsi ya Nvidia yahise itangiza iperereza ryigenga kuri icyo kibazo.

Bukeye bwaho, Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko FBI irimo gukora iperereza kuri ayo makuru, mu gihe u Bushinwa bwahakanye bwivuye inyuma ayo makuru ndetse bunashimangira ko ibyo ari ugusebanya.

Ku wa 11 Ugushyingo, The New York Times yongeye gutangaza ko Huang yaba yaranagize indi mibanire yihariye n'umwe mu bayobozi b'isosiyete ya Nvidia.

Bivugwa ko inama y'ubutegetsi yahise iterana kugira ngo yige ku hazaza h'umuyobozi wayo.

Nyuma y'iyo nama, Nvidia yatangaje ko Huang, ufite imyaka 63, yeguye ku buyobozi bw'iyo sosiyete.

Umuyobozi ushinzwe imari muri Nvidia, Colette Kress, yahise agirwa umuyobozi mukuru w'agateganyo, mu gihe Harvey Jones wahoze ayobora Synopsys yagizwe perezida wa mbere w'inama y'ubutegetsi ya Nvidia.

Iyo nkundura yose yagize ingaruka ku isoko ry'imari, aho imigabane ya Nvidia yagabanutseho 13%, bituma agaciro k'isosiyete kajya munsi ya tiriyoni enye z'amadolari bwa mbere kuva muri Nyakanga(7) 2025.

Abasesenguzi bavuga ko ugusohoka kwa Huang gushyize Nvidia ndetse n'urwego rw'ubwenge buhangano(AI) mu kaga.

Mu gihe Perezida Donald Trump yamwise "umuntu w'inyangamugayo", bamwe mu bayobozi b'inteko ishingamategeko ya Amerika bo basabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku ngaruka z'iki kibazo ku mutekano w'Igihugu.