Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Uganda: Polisi irimo gukora iperereza ku rupfu rw'abanyeshuri bikekwa ko barozwe
- Umwanditsi, Swaibu Ibrahim
- Igikorwa, BBC Afurika i Kampala
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 2
Polisi ya Uganda irimo gukora iperereza ku rupfu rw'abanyeshuri bane bigaga ku ishuri riherereye mu murwa mukuru Kampala, aho bakeka ko bashobora kuba barahitanywe n'uburozi.
Abo bana uko ari bane ni abakobwa, bari hagati y'imyaka icyenda na 11, bakaba barapfuye ku wa kabiri.
Abanyeshuri batatu bapfiriye iwabo, mu gihe uwa kane yaguye mu bitaro, aho yarimo kwitabwaho n'abaganga.
Umuyobozi w'ishuri ribanza rya 'Ta'aliim Primary School and Quran Memorisation Centre' yatawe muri yombi kugira ngo afashe mu iperereza.
Nk'uko ubuyobozi bw'ishuri bwabitangaje, abanyeshuri umunani bariye amacunga bari bahawe na mugenzi wabo wiga kuri iryo shuri.
Muri abo umunani, abana batanu barimo n'abo bane baje gupfa bahise batangira kuruka, mu gihe uwa gatanu we akirimo kwitabwaho kwa muganga.
Harimo gukorwa isuzuma ry'imirambo kugira ngo hamenyekane neza icyateye urwo rupfu.
Umuvugizi wa polisi yabwiye itangazamakuru ryo muri Uganda ko abarimo gukora iperereza bazasura ahakuwe amacunga yariwe n'abo banyeshuri.
Itangazamakuru ryo muri Uganda ryasangije abantu amashusho agaragaza ababyeyi bari mu gahinda bavuga uko abana babo bari bameze mu bihe byabo bya nyuma, bamwe bashinja ishuri kudatangira amakuru ku gihe.
Polisi yihanganishije imiryango yabuze ababo n'abagize umuryango mugari wahuye n'iki kibazo, ivuga ko andi makuru azatangazwa mu gihe gikwiye.
Izi mpfu z'aba bana zibaye mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku bijyanye n'ubuzima n'umutekano mu mashuri hirya no hino muri Uganda.
Mbere y'urupfu rw'aba bana, hari harigeze kubaho kurya ibiryo bihumanye hirya no hino mu mashuri, ibintu byatumye ubuzima bw'abanyeshuri bujya mu kaga.
Bamwe icyo gihe bajyanywe kwa muganga bafite ibimenyetso birimo kuribwa mu nda, kuruka no guhumeka nabi.
Ibi byongereye amajwi asaba abategetsi gukaza igenzura rya gahunda zo kugaburira abana ku mashuri, kuzamura urwego rw'isuku no kwita ku mibereho myiza y'abana, ndetse no gushyiraho uburyo bwizewe kurushaho bw'imyigire.