Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
RDC yihanangirije abayobozi b'ihuriro C64 ko bashobora gufungwa bazira guhura na Kabila
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani, yihanangirije abanyamuryango b'ihuriro ry'abatavuga rumwe n'ubutegetsi rya C64, ababurira ko bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'imyaka itanu baramutse bagiye mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bw'igihugu, guhura na Joseph Kabila wahoze ari Perezida w'icyo gihugu.
Ibi byatangajwe n'ikinyamakuru Mediacongo.net cyigenga, ku wa 4 Ugushyingo (11).
Iri burira rije rikurikira inama yahuje abayobozi batanu ba C64 yabereye i Roma mu Butaliyani. Muri iyo nama, batangaje ko bateganya kugirana ibiganiro bitandukanye na Perezida Félix Tshisekedi ndetse na Joseph Kabila, mu rwego rwo gushaka ibisubizo by'ibibazo bya politiki n'umutekano byugarije igihugu.
Mu magambo yavugiye mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu tariki 4 ukwa 11, Shabani yasubiyemo ingingo ya 122 y'Itegeko Mpana byaha rya Congo, iteganya igifungo cy'umwaka umwe kugeza ku myaka itanu ku muntu ukomeza kugirana umubano n'abahagarariye igihugu gifatwa nk'umwanzi mu gihe cy'intambara, atabiherewe uburenganzira na Leta.
Minisitiri yavuze ko abanyapolitiki bagirana imikoranire n'abantu bari mu duce tugenzurwa n'ihuriro rya gisirikare na politiki ryitwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), riyobowe na Kabila, bashobora kuba bakurikiranwa hashingiwe kuri iryo tegeko.
Shabani yanavuze ku kuba Kabila ari mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w'Intara ya Kivu ya Ruguru. Yasobanuye ko mu ntangiriro inzego z'ubuyobozi zari zarabwiwe ko uwahoze ari Perezida yari yagiye muri uwo mujyi mu rwego rwo kwitabira ibiganiro bigamije amahoro, ariko nyuma zikaza kugera ku mwanzuro w'uko yari yifatanyije n'imitwe irwanya ubutegetsi.
Joseph Kabila yakomeje guhakana inshuro nyinshi ibirego bimushinja ibikorwa bigamije kurwanya ubutegetsi cyangwa gukorana n'inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, ushyigikiwe n'u Rwanda.
Ku rundi ruhande, ku wa 4 Ugushyingo, umuyobozi w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi, yatangaje ko we, Martin Fayulu na Augustin Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w'Intebe, bateganya kujyana i Goma guhura na Joseph Kabila.
Mu kiganiro cyasohotse kuri uwo munsi, Katumbi yavuze ko urwo rugendo ruzakorwa mu izina ry'ihuriro C64 n'abafatanyabikorwa baryo, aho kuba gahunda ye bwite.
Yavuze ko yaba we cyangwa Augustin Matata Ponyo nta gahunda bafite yo kujya i Kinshasa, asobanura ko bari mu buhungiro. Yongeyeho ko bazerekeza i Goma barangije uruzinduko barimo muri iki gihe.
Katumbi yavuze ko itariki y'urwo ruzinduko itaramenyekana, ariko ashimangira ko izatangazwa ku mugaragaro kandi ko inama bazagirana na Kabila itazaba iy'ibanga.
Yanenze kandi ibyo yise amahame abiri atandukanye akoreshwa na leta, yibaza impamvu ubutegetsi bwiteguye kugirana ibiganiro n'umutwe wa M23 i Doha, ariko bukarwanya ko abatavuga rumwe na bwo bagirana ibiganiro na Kabila, uwo ashimangira ko ari umuturage wa Congo.
Urwo rugendo ruteganyijwe mu gihe hakomeje ibikorwa by'abanyapolitiki n'abayobozi bo mu karere bigamije gushaka igisubizo cy'amahoro binyuze mu biganiro ku ntambara ikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 ugenzura ibice byinshi by'ubutaka