Kenya: Abagore bashyira umuti wa cetirizine mu gitsina baraburirwa

Agapaki kanditseho: “Cetirizine 10 mg”, karimo ibinini 28 bigenewe kunyobwa, kari iruhande rw’udupaki turimo ibinini by’umweru, akuma gafasha abaganga kumva uko umutima utera (stethoscope), byose biri ku meza akozwe mu mbaho.
Insiguro y'isanamu, Umuti wa cetirizine usanzwe ukoreshwa mu kuvura 'allergie' kandi unyobwa unyuze mu kanwa
    • Umwanditsi, Wycliffe Muia
    • Yakoze inkuru ari, I Nairobi
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Abacuruza imiti bo muri Kenya baburiye abagore ko badakwiye gushyira mu gitsina imiti ikoreshwa mu kuvura ubwivumbure bw'umubiri (allergie), bagamije kugikomeza cyangwa kugabanya ubugari bwacyo.

Uku kuburira kubaye nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe inama zishobora guteza ibyago bikomeye ku buzima bw'abagore.

Ubwo butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga bwavugaga ko umuti wa cetirizine, usanzwe ukoreshwa mu kuvura allergie kandi unyobwa unyuze mu kanwa, ushobora gutuma igitsina gikomera kurushaho, bikavugwa kandi ko kuwukoresha mu gitsina cy'abagore byongera ibyishimo mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.

N'ubwo rimwe na rimwe imiti ya antihistamine ishobora gutera kumagara (dryness) nk'ingaruka ku bayikoresha, impuguke zivuga ko ibyo bidasobanuye ko ishobora gukomeza imikaya y'igitsina.

Ihuriro ry'abacuruza imiti muri Kenya, bakaba banazobereye ibijyanye n'imiti, (Pharmaceutical Society of Kenya - PSK) ryavuze ko: "Kumagara mu gitsina bitavuze ko imikaya yegeranye bigaha igitsina gukomera. Ahubwo bishobora kongera uburyaryate, ububabare ndetse n'ibyago byo kwangirika kw'utunyangingo two mu gitsina."

Bongeyeho bati: "Gushyira iyo miti mu gitsina ntibitekanye. Ibinini bya cetirizine byakozwe kugira ngo binyobwe. Ibibigize ntabwo byigeze bipimwa ngo harebwe uko byagira ingaruka ku ruhu rworoshye rwo mu gitsina."

Cetirizine isanzwe ikoreshwa mu kugabanya ibimenyetso bya allergie nko kwitsamura, ibicurane, kuribwa amaso ndetse n'ibibazo by'uruhu.

Impaka ku gukoresha uyu muti mu gitsina cy'abagore, zatangiye mu ntangiriro z'iki cyumweru nyuma y'uko kuri TikTok hakwirakwiye ubutumwa buvuga ko cetirizine ishobora kugabanya ububobere bwo mu gitsina, bityo bikaba byatuma habaho kumva ko gikomeye kurushaho mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.

Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ibyo byateje impaka ndende, bamwe bashishikariza abandi kuyikoresha, mu gihe abandi bibazaga niba koko byaba byizewe.

Hari kandi amakuru yatangajwe n'itangazamakuru ryo muri Kenya avuga ko igiciro cy'uwo muti cyatangiye kuzamuka ndetse ko hari farumasi zimwe na zimwe, cyane cyane mu murwa mukuru Nairobi, zagaragaje ko abantu benshi bawushaka.

Mu itangazo yasohoye ku wa kane, PSK yagize iti: "Cetirizine ni umuti wa allergie unyobwa unyuze mu kanwa. Ntabwo wigeze wemezwa cyangwa ngo ugeragezwe ku kuwukoresha mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, cyane cyane kuwukoresha mu gitsina."

Yongeyeho iti: "Niba waramaze kuwukoresha muri ubwo buryo, hita ubihagarika. Niba ufite ububabare, kuva amaraso, kubabuka, kwishimagura, ibintu bidasanzwe bisohoka mu gitsina cyangwa umuriro, jya kwa muganga bagufashe."

PSK kandi yanasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga n'ibyamamare bifite ababikurikira benshi (influencers) kwitondera amakuru y'ubuzima batangaza.

PSK yongeyeho ko kuvuga amakuru atari yo bishobora gushyira ubuzima bw'ababakurikira mu kaga, ndetse n'abaturage bose muri rusange.

PSK itanze ubu butumwa buburira, nyuma y'umunsi umwe gusa minisiteri y'ubuzima ya Kenya na yo igaragaje impungenge zayo ku bijyanye n'aya makuru yavugwaga kuri uwo muti, amaze iminsi akwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Ouma Oluga, umwe mu bayobozi bakuru mu rwego rw'ubuzima, yavuze ko hari abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga basa n'abafata nk'urwenya inama zitangwa n'impuguke mu buvuzi, batitaye ku ngaruka bishobora kubagiraho.

Yavuze kandi ko ubuyobozi bushobora gushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko imiti itangwa n'uko igurwa, kugira ngo hafashwe gutahura aho yaba irimo gukoreshwa mu buryo butari bwo.

Gusa kugeza ubu nta cyemezo cya burundu kiratangazwa kuri icyo cyifuzo.

PSK yavuze ko izi amakuru avuga ko hari ubwiyongere bw'abashaka cetirizine, izamuka ry'ibiciro ndetse n'ibura ry'uwo muti, muri farumasi zimwe na zimwe.

Yasabye abacuruza imiti kutagendera kuri ayo makuru y'ibihuha ngo bashake guhenda abakeneye uwo muti, kuko bigenze bityo, abarwayi bawukeneye by'ukuri mu kuvura allergie bashobora gutangira kuwubura cyangwa banawubona ntibabashe kuwugura kubera kuwuhenda.

Iri huriro, ryanashishikarije abanyamuryango baryo kudatanga nkana imiti bazi neza ko igiye gukoreshwa nabi, kandi bagatangariza inzego z'ubuzima ingaruka mbi zaba zagaragaye ku bayikoresheje muri ubwo buryo.

PSK yasoje ubutumwa bwayo ivuga ko ibitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bitaragenzuwe bidakwiye kurusha ijambo ibyo inzobere zivuga: "Banza ugishe inama umucuruzi w'imiti wabyigiye [cyangwa se umuganga], mbere yo gukoresha umuti uwo ari wo wose, kugira ngo utava aho uwukoresha mu buryo utagenewe."

Yunzemo iti: "Ntukizere ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga mu gihe ushaka inama z'ubuvuzi."