Ni nde ushobora kuba ari inyuma y'iterabwoba ry'ibisasu ry'ibihuha ku ngendo zo mu kirere mu Burayi?

Indege za sosiyete za Wizz Air na Ryanair zagaragara ku kibuga cy’indege cya Malpensa giherereye mu mujyi wa Milan, mu Butaliyani.
Insiguro y'isanamu, Abashinzwe iperereza barashakisha amakuru yose ashobora kubayobora ku muntu waba yarabikoze
    • Umwanditsi, Frank Gardner
    • Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC ku mutekano
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Izi mpuruza zaje zikurikirana, zigaragara ku ndege no ku bibuga by'indege bitandukanye.

Nibura indege 21 n'ibibuga by'indege byinshi byo mu Burayi byahuye n'iterabwoba ry'ibihuha by'ibisasu.

Mu bihe byinshi, usibye ku kibuga cy'indege cya Heathrow i London, izo mpuruza zafashwe nk'izifite uburemere ku buryo indege zahinduriwe inzira, ndetse mu Butaliyani indege z'intambara zoherejwe guherekeza imwe mu ndege zari zagizweho ingaruka ayo makuru.

Nyuma byaje kugaragara ko izo mpuruza zose zari ibinyoma. Ariko ibyo ntibisobanuye ko izizakurikiraho na zo zizaba ibihuha.

Kuba ibyo bikorwa byarabereye icyarimwe kandi bisa n'ibyateguwe neza, bifatanije n'ibindi bikorwa by'ubuhezanguni bimaze iminsi bibera mu Burayi, byatumye hari abatangira gukeka ko Uburusiya bushobora kuba bubifitemo uruhare.

Uyu mwaka, hagaragaye ibitero byinshi byo kuri mudasobwa (cyber-attacks) n'ikorwa ry'amayobera ry'ubutasi bwa 'drones' hafi y'ahantu harinzwe cyane.

Mu minsi ya vuba kandi habaye ibikorwa birimo kwinjira muri sisitemu zikonjesha ibiribwa by'amaguriro manini, kwibasira ikigo kibikwamo amaraso yo kwifashisha mu buvuzi, ikibazo gikemangwa ko cyabereye ku mupaka wa Pologne n'Uburusiya, ndetse no muri Kanama(8) hakaba harabaye igitero cya 'drone' ku kibuga cy'indege cya Leipzig Halle mu Budage, aho Minisitiri w'umutekano mu gihugu yavuze ko Moscow ishobora kuba yarabigizemo uruhare.

Ese koko Uburusiya ni bwo buri inyuma y'ibi?

Hari abemeza ko, n'ubwo nta bimenyetso bifatika bihari, ibi bishobora kuba ari imwe mu ngero z'intambara yiswe "hybrid warfare" cyangwa "grey zone warfare", ibitero byangiza ibikorwa remezo cyangwa imibereho y'igihugu ariko bikorwa mu buryo bugoye kumenya ababikoze kandi bikaba bitagera ku rwego rwatuma NATO (OTAN) ikoresha Ingingo ya 5 isaba ibihugu biyigize gutabarana.

Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nta shiti ko Moscow irakariye NATO kubera ubufasha iha Ukraine ndetse, mu kubigenza gutyo, ikabangamira gahunda z'Uburusiya zo kumira icyo gihugu ubundi ubwigenge bwa Ukraine bukarangirira aho.

Bamwe mu banditsi b'ibitekerezo bo mu Burusiya na bo bagaragaje ko niba 'drones' (cyangwa indege nto z'intambara zitajyamo umupilote) za Ukraine zituma ibibuga by'indege byo mu Burusiya bitagitekanye, kandi ibihano by'ibihugu by'Uburengerazuba bikabuza indege z'Uburusiya gukoresha ikirere cy'u Uburayi, nta mpamvu ibihugu by'Uburengerazuba na byo bitakwumva ububabare nk'ubwo.

Ariko kugeza ku mugoroba wo ku wa kane, nta bimenyetso bifatika byari byagaragara bihuza ibi bihuha by'iterabwoba n'Uburusiya, Iran cyangwa imitwe ikorana na byo.

Hari ubutumwa bwa email bwo gutera ubwoba bwoherejwe ku buyobozi bw'ibibuga by'indege by'i Roma ku wa kane mu gitondo, buvuga ko bwaturutse ku itsinda ryiyita "Fighters of the Male State".

Iri zina rishobora kuba rifitanye isano n'umutwe w'Uburusiya witwa Muzhskoi Legion cyangwa Male Legion, umutwe w'ubuhezanguni bukabije bwatumye urukiko rw'i Moscow ruwuhagarika mu 2021.

Ariko uwo mutwe wakomeje kugira ibihumbi byinshi by'abawukurikira kuri Telegram, ndetse ushyigikira byeruye intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine kuva mu mwaka wakurikiyeho (mu 2022).

Ariko iyo email yoherejwe i Roma, n'ubwo yaba ari iy'ukuri, ntibivuze ko yaturutse koko kuri uwo mutwe. Birashoboka ko hari abandi bakoresheje izina ryawo kugira ngo bayobye iperereza.

Ku nzego za polisi, ubuyobozi bw'ibibuga by'indege n'inzego zishinzwe ubwikorezi zirimo gushaka umuzi w'ibi bikorwa no kureba uburyo bwo kugabanya ingaruka zabyo mu gihe byakongera kuba, hadashingiwe ku byo bakeka cyangwa abo bumva bashobora kuba ari bo babikoze, umurimo wabo si ugushingira ku wo bakeka ko bishoboka cyane ko ari we wabikoze, ahubwo bagendera ku bimenyetso bifatika - iyo baramutse bashoboye kubibona.