Amerika yaraye yohereje mu Rwanda Jean Léonard Teganya ukekwaho kugira uruhare muri jenoside

Jean Léonard Teganya yambaye umupira w'amaboko maremare ujya kuba khaki, afashwe mu maboko n'abapolisi babiri bambaye imyenda y'ubururu bwijimye ibaranga.
Insiguro y'isanamu, Teganya akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'Abatutsi biciwe hirya no hino mu mujyi wa Butare, harimo no mu bitaro bya Kaminuza bya Butare
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Ku mugoroa w'ejo ku wa mbere ni bwo Jean Léonard Teganya ukekwaho kugira uruhare muri jenoside mu Rwanda yageze i Kigali yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Ubushinjacyaha bw'u Rwanda buvuga ko Teganya, w'imyaka 55, akekwaho ibyaha byakorewe mu mujyi wa Butare – ubu ni mu Karere ka Huye – mu majyepfo y'u Rwanda, mu gihe yari umunyeshuri wigaga ubuganga muri Kaminuza y'u Rwanda.

Teganya akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'Abatutsi biciwe hirya no hino mu mujyi wa Butare, harimo no mu bitaro bya Kaminuza bya Butare.

Nta cyo aravuga ku mugaragaro kuri ibyo byaha akekwaho.

Bitandukanye n'abandi bakekwaho jenoside boherejwe mu Rwanda, nta makuru agaragaza ko Teganya yaba yarakatiwe n'inkiko Gacaca.

Teganya yagejejwe mu Rwanda mu masaha y'ijoro ryakeye. Akimara gusohoka mu ndege, yakiriwe yambitswe amapingu. Yagaragaye atuje kandi nta gihunga agaragaza mu maso.

Yari aherekejwe n'abakozi bambaye imyenda iriho ibirango bya polisi y'Amerika, bamushyikiriza polisi y'u Rwanda, mbere yo kuzuza inyandiko zo guhererekanya hagati y'impande zombi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Teganya akurikiranyweho ibyaha bivugwa ko yakoze mu gihe yari umunyeshuri wiga ubuganga muri Kaminuza y'u Rwanda aho yakoreraga imyitozo ngiro y'ubuganga.

Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Umuvugizi w'ubushinjacyaha Faustin Nkusi yavuze ko Teganya akekwaho kwica Abatutsi ubwe, ndetse no kugira uruhare mu gutegura urutonde rw'Abatutsi bagombaga guhigwa no kwicwa.

Nkuko Nkusi yabivuze, Teganya yoherejwe mu Rwanda nyuma y'uko inyandiko zo gusaba ko ashyikirizwa ubutabera zoherejwe muri Amerika mu mwaka wa 2014.

Ubushinjacyaha ntiburatanga ibisobanuro birambuye ku ruhare akekwaho kugira muri jenoside, ariko bumushinja kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu mujyi wa Butare no mu nkengero zawo. Akekwaho kandi kugira uruhare mu kurobanura abarwayi b'Abatutsi bari mu bitaro bya Butare aho yakoreraga imyitozo, nyuma bakicwa.

Dosiye ye yitezwe guhera mu rwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB), kuko nta makuru agaragaza ko yari yaraburanye adahari. Nyuma byitezwe ko izashyikirizwa ubushinjacyaha bufite inshingano zo kumuregera urukiko.

Amakuru avuga ko Teganya yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kurangiza igifungo cy'amezi 97 yakatiwe n'urukiko rwo mu mujyi wa Boston muri Amerika, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kubeshya ku myirondoro ye no guhisha uruhare rwe muri jenoside.

Teganya abaye umuntu wa munani woherejwe n'Amerika mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2007.

Teganya yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu karere ka Ngororero mu ntara y'uburengerazuba.