Wumva ushaka kurya ibiryo byoroheje mbere yo kuryama? Dore ikibitera – n'icyo wabikoraho

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Nick Triggle
- Igikorwa, Umunyamakuru ku buzima
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 5
Umaze kurya ifunguro rya nimugoroba, urahaze neza, ariko hashira nk'igice cy'isaha ugasanga wongeye gushaka ibyo kurya, ukajya gushakisha mu kabati kabikwamo ibiribwa. Bijya bikubaho?
Ubushakashatsi bugaragaza ko hafi kimwe cya gatatu cy'abantu barya utuntu duto (snacks) buri joro nyuma y'ifunguro rya nimugoroba. Mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 24, ho bane muri buri bantu batanu bananirwa kwifata ngo bareke kurya ama 'snacks'.
Inzobere mu by'imirire, Dr Kristine Beaulieu, avuga ko iki ari ikibazo gikwiye kwitabwaho. Yifashisha ubushakashatsi bugaragaza ko uko umuntu arushaho kurya mu gihe kiri munsi y'amasaha abiri mbere yo kuryama, ari ko ibyago byo kwiyongera ibiro bikabije no kugira umubyibuho ukabije birushaho kwiyongera.
Nonese kuki abantu benshi bararikira kurya mu masaha y'umugoroba? Ese ni iki wakora kugira ngo ubigabanye?
Ubushake bwo kurya bwiyongera cyane mu masaha y'umugoroba
Nubwo iyo dusinziriye tumara igihe kirekire tutarya, ubushakashatsi bugaragaza ko ubushake bwo kurya bw'umuntu busanzwe bwiyongera mu masaha y'umugoroba, kabone n'iyo yaba yariye bihagije mu masaha yabanje.
Profeseri James Betts, umwarimu kuri Kaminuza ya Bath mu Bwongereza ukora ubushakashatsi ku buryo umubiri ukoresha ibiribwa n'ingufu, avuga ko imwe mu mpamvu ikomeye ibitera ari uko umusemburo witwa ghrelin, uzwi nk'utera inzara, muri rusange uba uri ku rugero rwo hejuru mu masaha y'umugoroba.
Yagize ati: "Nubwo uyu musemburo ugabanuka iyo umuntu amaze kurya, mu by'ukuri ibyo bibaho gusa nyuma yo gufata ifunguro rya mbere ry'umunsi, ariko ntibikomeze kugenda gutyo nyuma y'ifunguro rya saa sita cyangwa rya nijoro."
Ariko kandi, ibyo urya na byo bibigiramo uruhare. Amafunguro akungahaye kuri poroteyine, ibiribwa birimo 'fibre' nyinshi ndetse n'ibiribwa bituma igifu cyuzura, akenshi bituma umuntu amara igihe kinini adashonje (ahaze).
Betts avuga ko iyo umuntu atafashe ifunguro rya nimugoroba rifite intungamubiri zihagije kandi rituma ahaga, ashobora kumva umubiri ucitse intege nyuma y'igihe gito, bigatuma yongera gushaka ibyo kurya.
Hari n'abandi batinya ko bashobora kubyuka mu gicuku bashonje, bigatuma barya mbere yo kuryama. Ku bandi ho, akamenyero na ko kabigiramo uruhare.
Profeseri Suzanne Higgs, inzobere mu bijyanye n'ubushake bwo kurya (kugira appétit) wigisha kuri Kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza, avuga ko iyo umuntu asanzwe arira ahantu hamwe, ibintu bihakikije ubwabyo bishobora gutuma yumva yongeye gushaka kurya.
Ati: "Nk'urugero, niba umuntu asanzwe arya 'snacks' igihe ari kureba televiziyo, kuyifungura gusa bishobora gutuma yumva ashaka kurya."
Kuki ibiribwa biryohereye bituma umuntu abirarikira cyane?
Si inzara gusa yiyongera uko umunsi ugenda ushira. Ubushakashatsi bugaragaza ko muri icyo gihe abantu barushaho kugira ubushake bwo kurya ibiribwa birimo karori (calorie) nyinshi, ni ukuvuga ibitera imbaraga. Ibi biterwa n'uburyo ubwonko bwakira ibiribwa bigatuma umuntu arushaho kubyifuza, aho kuba uko umubiri uba ukeneye izindi mbaraga.
Dr Beaulieu, wigisha kuri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza no kuri Kaminuza ya Moncton muri Canada, avuga ko "turushaho gushaka no kwifuza ibiribwa birimo ibinure byinshi mu masaha y'umugoroba kurusha ibiribwa birimo ibinure bicye".
Yagize ati: "Uko gushaka kwishima kuvuye mu biribwa gushobora kurenga ku bimenyetso umubiri ugaragaza byerekana ko umuntu ahaze, ibyo bigatuma dushaka kongera kurya utuntu duto (snacks) cyangwa ibyo kurya biryohereye byo kwikuza [bizwi nka 'dessert'], nubwo tuba twahaze."
Ndetse n'iyo umuntu yaba yariye ifunguro rya nimugoroba rihagije, ibiribwa birimo isukari nyinshi, ibinure cyangwa umunyu bishobora gukomeza gukangura uturemangingo two mu bwonko dufitanye isano no kugira ubushake bwo kurya. Ibi bisobanura impamvu abantu benshi bumva bashaka ikindi kintu cyo kurya.
Bityo rero, niba wisanze uhagaze imbere y'akabati kabikwamo ibisuguti saa tatu z'ijoro, ntibivuze ko wabuze ubushobozi bwo kwifata cyangwa kwihangana, ahubwo hari imikorere karemano y'umubiri n'ubwonko bwawe ituma bikugora kwifata.
Ese kurya utuntu duto mbere yo kuryama bishobora gutuma umuntu adasinzira neza?
Nta mwanzuro uhamye uraboneka mu bushakashatsi kuri iki kibazo. Icyakora, bizwi ko kurya ifunguro ryinshi mu masaha y'ijoro bishobora gutuma igogora ry'ibiryo rigorana kandi bikabangamira uburyo busanzwe umubiri witeguramo gusinzira.
Ariko se kurya utuntu duto mbere yo kuryama byo bimeze bite? Kuri iki kibazo, ubushakashatsi ntiburagaragaza neza niba bigira ingaruka ku bitotsi.
Hari ubushakashatsi bumwe bugaragaza ko ibiribwa birimo cyane ibinyasukari bitunganyijwe hamwe n'amasukari yongerwamo mu gihe cyo kubitegura, urugero nk'umugati w'umweru, umuceri w'umweru, ibisuguti n'imitsima igezweho (cyangwa 'cake'), bishobora kuba bifitanye isano no kudasinzira neza.
Abashakashatsi batekereza ko ibyo bishobora guterwa n'uko ibyo biribwa bituma urugero rw'isukari mu maraso ruzamuka cyane hanyuma rukanagabanuka. Bishobora kandi guhindura imikorere y'imisemburo imwe n'imwe ifasha umubiri kugenzura ibitotsi n'ubushake bwo kurya.
Icyakora, kumenya neza igitera ikindi biracyagoye. Abantu badasinzira neza bashobora kuba barya cyane 'snacks' zo mu biribwa birimo isukari.
Profeseri Jonathan Johnston, inzobere mu bijyanye no gusinzira no mu isaha karemano igenzura imikorere y'umubiri, wigisha kuri Kaminuza ya Surrey mu Bwongereza, avuga ko kubura ibitotsi bihagije bitongera ubushake bwo kurya gusa, ahubwo binatuma umuntu arushaho kwifuza ibiribwa bitanga imbaraga nyinshi.
Betts avuga ko ibyo bituma bigorana kugera ku mwanzuro uhamye ku bijyanye no kumenya niba kurya utuntu duto (snacks) mu masaha y'ijoro bibangamira ibitotsi.
Yagize ati: "Nta bimenyetso bihagije biragaragaza neza uko ibintu bimeze kandi wenda ibyo bishobora kugaragaza ko abantu bamwe bashobora kutakira kimwe n'abandi ibiribwa bitandukanye barya mbere yo kuryama."
Uko warya utuntu duto mu buryo bugirira umubiri akamaro
Ikintu cya mbere ni ukumenya impamvu ituma uhora ushaka kurya utuntu duto cyangwa ibiribwa byoroheje (snacks).
- Niba koko uba ushonje, byagufasha kurushaho kunoza amafunguro ufata mbere yaho, kuburyo atuma uhaga igihe kirekire
- Niba ahanini biterwa n'akamenyero ufite, guhindura gahunda usanzwe ugenderaho no gutegura mbere ibyo uzarya hagati y'amafunguro bishobora kugufasha kubigabanya
Higgs agira ati: "Kurya umuntu atitaye ku byo ari kurya, urugero nko kurya ari kureba televiziyo, bishobora gutuma arya byinshi kuko aba atita ku rugero amaze kurya."
Ariko Dr Beaulieu avuga ko nta mpamvu yo guhagarika burundu kurya utuntu duto mu masaha y'umugoroba.
Agira abantu inama zikurikira:
- Kurya ku rugero rudakabije ikintu ukunda, akenshi ni bwo buryo bworoshye bwo gukomeza kugendera ku mirire myiza igihe kirekire
- Jya ubika hafi yawe ibiribwa bifitiye umubiri akamaro, nk'imbuto, yawurute (yaourt) n'ubunyobwa
- Ndetse no kurya ka shokola (chocolat) rimwe na rimwe nta cyo bitwaye
Agira ati: "Nta cyo bitwaye kurya rimwe na rimwe, ku rugero rudakabije, ibiribwa umuntu aba yifuza cyane."
Avuga ko icy'ingenzi ari ukugira akamenyero ko guhitamo ibiribwa bifitiye umubiri akamaro.
Yongeraho ati: "Iyo ibyo biribwa umuntu ahora yifuza cyane bitaboneka mu kabati buri gihe, ariko hakabamo ibindi bifitiye umubiri akamaro, birushaho kumworohera guhitamo ibimufitiye akamaro."















