'Ni ukurya rimwe ku munsi… inzara iteye ubwoba' – Umuturage wo mu Rwanda

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 4
Minisiteri y'ubuhinzi mu Rwanda ivuga ko ikibazo cy'ihindagurika ry'ibihe ari cyo cyabaye intandaro y'ibiciro bihanitse by'ibiribwa muri iki gihe.
Mu gihe abagana amasoko binubira ibiciro bikabije kuba hejuru, Minisitiri w'ubuhinzi Telesphore Ndabamenye avuga ko leta iri gushaka uko yakongera ibyanya byuhirwa (irrigation) kugira ngo abaturage bashobore guhinga no mu gihe cy'izuba.
Impungenge ku biciro by'ibiribwa zageze no mu nteko ishingamategeko, aho abadepite baherutse gusaba minisiteri y'ubuhinzi kugaragaza ingamba zirambye ifitiye ikibazo cy'ibiribwa.
Mu isoko rya Kimironko mu mujyi wa Kigali, ibiribwa bitandukanye ni byinshi ariko abaguzi bo baraza urusorongo.
Igiciro kiri hejuru ku bicuruzwa byinshi ni cyo gituma abaguzi atari benshi.
Muri iri soko ikilo cy'ibirayi kiragura hagati y'amafaranga 1100 na 1500.
Ni mu gihe mu isoko rya Musanze mu majyaruguru, hafatwa nk'ikigega cy'ibirayi, ho kigura hagati y'amafaranga 850 na 1000 kuri buri kilo.
Umubyeyi w'abana batatu yambwiye ko igiteye impungenge muri iki gihe ari uko ibiribwa byahenze muri rusange, mu gihe mu bihe byashize hashoboraga guhenda bimwe ariko ibindi bikaguma ku giciro cyoroheje.
Yagize ati: "Wibaze ko n'ibijumba bigura amafaranga 1000 ku kilo, ubugari twiyambazaga na bwo igiciro cyarazamutse cyane kandi ibi ni bimwe mu biribwa twasigaranaga iyo ibindi byabaga byahenze.
"Ni ukurya rimwe ku munsi… saa sita cyangwa mu ijoro. Rwose hari inzara kandi iteye ubwoba."
Uruhande rw'abacuruzi na rwo rwemera ko ibiciro byazamutse cyane ariko na bo ngo baba babibonye bibahenze.
Umwe muri bo yagize ati: "Ibirayi ndabigurisha 1500 ku kilo. Birashoboka ko ari menshi bitewe n'ubushobozi bw'uje guhaha ariko natwe ni ko tuba twabibonye... Inzara iri hose, natwe abacuruzi itugeraho."
Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare kivuga ko ibiciro by'ibiribwa mu kwezi gushize kwa 10 byari byiyongereye ku rugero rungana na 19,5% ugereranyije n'uko ibintu byari bimeze igihe nk'iki umwaka ushize.
Imiterere y'ibiciro by'ibiribwa yateye impungenge kugera no mu nteko ishingamategeko, aho abadepite basaba ko hagira igikorwa byihutirwa.
Umwe mu badepite yagize ati: "Igishanga cya Nyabarongo gihingwamo ibisheke. Ariko se umusaruro wabyo ungana iki ugereranyije n'isukari igihugu gitumiza hanze? Niba iyo sukari atari nyinshi kuki ibi bishanga bitatangwa ngo bihingwemo ibindi nk'imboga, byadufasha no kugabanya ikibazo cy'imirire mibi?"
Hari n'abadepite basanga imikoreshereze mibi y'ubutaka buto igihugu gifite ishobora kugira ingaruka ku kibazo cy'ibiribwa muri rusange.
Uyu yagize ati: "Abaturage bahinga ikawa n'icyayi bemererwa kongera ubuso bw'ubutaka bahingaho nta cyo babanje gusabwa. Mu gihe byakomeza gutya aba bahinzi bagakomeza kongera ubutaka, byatuma tutabona aho duhinga ibihingwa ngandurarugo. Byazadutera inzara ikomeye."
Imbere y'abadepite, Minisitiri w'ubuhinzi Telesphore Ndabamenye na we yemeye ko ikibazo cy'ibiribwa kiriho koko kandi ko leta igerageza ibishoboka ngo kibonerwe umuti.
Yagize ati: "Imvura yatinze kugwa ituma umusaruro abantu bari bategereje ugabanuka cyane. Guverinoma irakora ibishoboka byose ngo yongere ubuso bw'ubutaka bwuhirwa [irrigation]. Turibaza ko umusaruro uvuye muri uku kuhira uzadufasha guhangana n'ibiciro by'ibiribwa."
Uretse kuba ubuhinzi bw'u Rwanda bushingira ku miterere y'ikirere kiba cyiza umusaruro ukaboneka, cyarakara inzara igatera, hari n'abasanga leta ikwiye kongera gukomorera abaturage bagahinga icyo bashaka, ndetse n'ibishanga bikomye bakemererwa kubibyaza umusaruro.
Ibi bikiyongeraho ubushakashatsi ku mbuto ibereye akarere runaka ndetse hakongerwa n'ubushobozi bw'ifumbire ikorerwa imbere mu gihugu.















