Kuki Jensen Huang yaciye inyuma uwo bashakanye, bigahinduka ikibazo cy'umutekano wa Amerika?

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ikibazo cy'umubano wihariye wa Jensen Huang, umuyobozi mukuru wa Nvidia, cyarenze kure kuba inkuru y'urushako no guca inyuma uwo bashakanye, gihinduka ikibazo kivugwaho cyane mu rwego rw'umutekano wa Amerika.
Ibi biterwa n'uko Nvidia ari imwe muri sosiyete zikomeye cyane ku isi mu gukora ibikoresho bigezweho (chips) bikoreshwa mu bwenge buhangano(AI), mu gihe Amerika n'Ubushinwa biri mu marushanwa akomeye yo kuyobora iri koranabuhanga.
Abayobozi bamwe muri Amerika bavuga ko Huang yagiranye umubano n'umugore bakekaga ko afite aho ahuriye n'ubutasi bw'u Bushinwa.
Ibyo byatumye bamwe mu badepite n'abasenateri batangira kwibaza niba uwo mubano utarashyize mu kaga amabanga y'ikoranabuhanga rya Nvidia cyangwa inyungu z'umutekano wa Amerika.
Kuva mu 2022, Amerika yashyizeho amategeko abuza kohereza mu Bushinwa chips zigezweho n'ubundi buryo bw'ikoranabuhanga bwo mu rwego rwo hejuru. Washington ivuga ko ibyo ari ngombwa kugira ngo igihugu gikomeze kugira akarusho mu marushanwa ya AI kandi kirinde umutekano wacyo.
Ibyo ariko byatumye Nvidia itakaza igice kinini cy'isoko ry'Ubushinwa, n'ubwo ari rimwe mu masoko afite inyungu nyinshi ku isi.
N'ubwo Huang akunze gusaba ko Amerika n'u Bushinwa byakomeza kuganira ku iterambere rya AI no gukorana, ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwakomeje gufata iri rushanwa nk'ikibazo gikomeye cy'umutekano w'igihugu.
Huang na we yagiye agaragaza ko ashyigikiye inyungu za Amerika ndetse no kurinda umutekano wayo.
Mu itangazo yasohoye, inama y'ubutegetsi ya Nvidia yavuze ko nta kimenyetso na kimwe ifite cyerekana ko amabanga ya sosiyete cyangwa umutekano wa Amerika byaba byarahungabanye.
Huang na we yavuze ko akomeje kwiyemeza gushyigikira no kurinda umutekano wa Amerika.
Trump yagize icyo abivugaho naho Rubio arifata
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yanze kugira ibyo atangaza kuri iki kibazo ubwo yavuganaga n'abanyamakuru mbere yo kwerekeza i Paris mu nama ya G7.
Yagize ati: "Ntabwo nshobora kugira icyo mbivugaho. Ntabwo navuga kuri iki kibazo kubera imiterere yacyo. Kandi sinashobora no kugira icyo mvuga ku bibazo biri imbere muri Nvidia kuko nta makuru mbifiteho."
Icyakora amakuru atandukanye avuga ko Rubio yagize uruhare mu gutegura inyandiko yaburiye ubutegetsi bwa Trump ku mubano uvugwa hagati ya Huang n'umugore w'Umushinwakazi mu mwaka ushize.
Perezida Donald Trump na we yavuze ko kuva amakuru y'iperereza yatangira kujya hanze atongeye kuvugana na Huang.
Yagize ati: "Icyo nzi ni uko ari umuntu mwiza, ariko nyine nta wamenya. Gusa, yakoze akazi kadasanzwe gafitiye igihugu cyacu akamaro."
Ubushinwa bwahakanye ibyo gutata Amerika
Umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga, Guo Jiakun, yavuze ko ibirego bivuga ko uwo mugore yaba ari intasi y'u Bushinwa nta shingiro bifite.
Yagize ati: "Twamaze gusubiza kuri ibi birego. Amakuru avuga ku butasi bw'Ubushinwa nta shingiro afite, ni ibitekerezo gusa bigamije guharabika no kwangisha abantu u Bushinwa."
Iki kibazo cyanatumye hibazwa urugero rw'Ubushinwa cyangwa ibindi bihugu bishobora kugerageza kubona amakuru y'ibanga binyuze mu nganda z'ikoranabuhanga.
Umuyobozi mukuru wa Logitech, Hanneke Faber, yabwiye BBC ko buri gihugu na buri kigo gihora gishaka kugira akarusho ku bandi.
Yavuze ko Logitech ishyize imbaraga nyinshi mu kurinda amakuru no kwemeza ko ibanga ry'ibicuruzwa n'imishinga y'iterambere byayo bidashyirwa mu kaga.
Yongeyeho ati:
"Mu gihe cya AI, umutekano w'amakuru, umutekano wo kuri internet n'ubwirinzi bw'ikoranabuhanga bifite akamaro kurusha ikindi gihe cyose. Turabishoramo imbaraga n'umutungo mwinshi kurusha uko byahoze mbere hose."
N'ubwo kugeza ubu nta kimenyetso gifatika kiragaragazwa cyerekana ko amabanga ya Nvidia cyangwa umutekano wa Amerika byigeze byangizwa n'uyu mubano, iki kibazo cyongeye kugaragaza uburyo intambara y'ikoranabuhanga hagati ya Amerika n'Ubushinwa irimo gutuma n'ibibazo by'ubuzima bwite bw'abayobozi b'amasosiyete bikurikiranwa nk'ibishobora kugira ingaruka ku mutekano w'ibihugu.
Yaba umugore wa Jensen Huang basezeranye mu mategeko cyangwa se uwo bagiranye urukundo rw'ibanga, bose ntawe uragira icyo atangaza ku birimo kuvugwa kuri uyu mugabo.
















