FBI ivuga ko aba "hackers" bo muri Koreya ya Ruguru bibye arenga miliyoni 400$ bifashishije amashusho mahimbano

Ifoto iriho abantu benshi, batagaragara
Insiguro y'isanamu, Ingero z'amashusho FBI yashyize hanze mu buryo butagaragaza abarimo, ivuga ko ari ay'abantu 900 yafashwe mu ibanga n'abajura bo muri Koreya ya Ruguru
    • Umwanditsi, Kelly Ng
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

FBI ivuga ko abazwiho gukora ubujura bifashishije ikoranabuhanga "hackers", bivugwa ko bakorera ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru bamaze kwiba arenga miliyoni 400 z'amadolari y'Amerika yo mu bwoko bwa 'cryptocurrency'.

Ibyo ngo babigeraho bakoresheje amashusho y'amahimbano kugira ngo bashuke abantu bibe amakuru yabo bwite, nk'uko inzego z'ubuyobozi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibitangaza.

FBI igaragaza ko, mu mezi 18 ashize abantu barenga 900 bamaze kugwa muri ubu buriganya bwiswe "FaceStealer".

Umuyobozi wa FBI ushinzwe ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, Brett Leatherman, yagize ati: "Ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru bushingira ku mafaranga bukura mu bikorwa byo kwiba cryptocurrency kugira ngo butere inkunga gahunda yabwo yo gukora intwaro zitemewe".

Yunzemo ati: "mu myaka ishize, bwibye amamiliyari y'amadolari."

Ibi bibaye nyuma y'icyumweru kimwe Binance, urubuga runini ku isi ruvunjirizwaho amafaranga yo mu bwoko bw'ikoranabuhanga, azwi nka cryptocurrency, rutangaje ko abanyabyaha bakoresheje ibibazo by'akazi by'ibihimbano kugira ngo bibe agera kuri miliyari 6.3 z'amadolari.

Inzego zishinzwe umutekano muri Amerika zavuze ko igitero cyagabwe kuri Binance, gikekwa ko ari cyo gikomeye cyane cyo kwiba amafaranga yo mu ikoranabuhanga kugeza ubu.

Bemeza ko, cyaba cyarakozwe n'abanyabyaha bafitanye isano na Koreya ya Ruguru.

Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Gusa ubutegetsi bwa Pyongyang bwahakanye ibyo bushinjwa.

Abayobozi bavuga ko uburiganya bwa FaceStealer ari bumwe mu buryo bushya abanyabyaha bakoresha, bwibanda cyane ku bantu bakora mu bijyanye na Cryptocurrency no mu ikoranabuhanga rya Web3, cyane cyane abakora mu guteza imbere no gufasha mu mikorere ya porogaramu za Open-source software.

Nk'uko FBI na Minisiteri y'Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibivuga, aba banyabyaha bakoresha konti z'impimbano cyangwa izibwe ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo batumire abantu mu nama zikorwa hakoreshejwe amashusho (video calls) kuri porogaramu z'impimbano zisa na Zoom, Microsoft Teams na Google Meet.

Nyuma yaho, berekana amashusho yafashwe mbere y'abantu bazi neza ko abo bashaka kuriganya bazi cyangwa bizeye, kugira ngo babumvishe ko barimo kugirana inama nyayo n'umuntu baziranye.

Ariko muri izo nama, amajwi aba asa n'afite ikibazo, ku buryo umuntu atayumva neza.

Hanyuma, kuri mudasobwa cyangwa telefoni y'uwatumiwe haza ubutumwa bumusaba gukemura icyo kibazo cy'amajwi akanda kuri link bamuha.

Iyo akanze kuri iyo link, virusi ihita yinjira mu gikoresho cye cy'ikoranabuhanga yakoreshaga.

Iyi virusi ituma abanyabyaha babasha kubona urutonde rw'abantu afitanye na bo imikoranire, ndetse na porogaramu akoresha, bityo bakabona abandi bantu bashobora kugerageza kuriganya.

Nk'uko inzego z'ubuyobozi za Amerika zibivuga, aba banyabyaha bafata amashusho y'izo nama mu ibanga, hanyuma bakayakoresha nk'ibikoresho byo kuriganya abandi bantu bashya.

FBI yavuze ko FaceStealer ari: "Uburyo bukomeye cyane bwo gushuka abantu binyuze mu mibanire yabo, kandi ko bushobora no kubeshya abantu bafite ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga ndetse n'abazi neza iby'umutekano waryo."

Patrick Grandy, umuyobozi wungirije ushinzwe ishami rya FBI rikorera i Los Angeles, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa kane, yagize ati: "Ubu buriganya bukoresha icyizere dufitiye porogaramu zisanzwe zikoreshwa mu nama ziba hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse n'icyizere tugirira abantu dufitanye na bo umubano mwiza."

Yakomeje agira ati:"Niba utekereza ko nta buryo na bumwe ushobora kugwa muri ubu buriganya, bivuze ko utanatekereje bihagije ku buryo bushobora gukoreshwa mu kukubeshya."